Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ya 2023/24 yagaragaje ko ibigega by’igihugu bihunitsemo ibinyampeke birimo ibigori n’ibishyimbo byiyongereye cyane ugereranyije n’umwaka ushize wa 2022/2023, hanabaho bimwe mu bikorwa byo kugoboka bimwe mu bihugu byibasiwe n’amapfa.
U Rwanda rwashyize imbere gahunda yo kwishakamo ibisubizo, mu nzira yo kwihaza mu biribwa no guhangana n’ibibazo by’amapfa bishobora kwibasira abaturage hashyirwaho ibigega bihunikwamo ibinyampeke bishobora kwitabazwa aho rukomeye.
Umwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 wasojwe u Rwanda rufite mu bigega toni 5.837,7 z’ibigori, toni 5.330,03 z’ibishyimbo, toni 122,96 z’umuceri n’ifu y’ibigori ingana na toni 125,2.
Raporo y’Ibikorwa bya Minagri ya 2023/2024 igaragaza ko ku bufatanye n’ibigo birimo EAX, FAITH, TSC na KY haguzwe toni 29.510,08 z’ibigori na toni 7.281 z’ibishyimbo kandi zihita zihunikwa mu bigega.
Igaragaza ko kugeza muri Kamena 2024 ibigega by’igihugu byarimo toni z’ibigori 32.736 mu gihe ibishyimbo byari toni 10.405,2.
Minagri igaragaza ko binyuze muri gahunda yo guhunika ibinyampeke, Leta y’u Rwanda yagobotse ibihugu bya Zambia na Zimbabwe byahawe toni 1000 z’ibigori kuri buri gihugu kubera amapfa yabizahaje.
Hari kandi ibigori, umuceri n’ibishyimbo byatanzwe mu kugoboka imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza mu turere twa Ruhango, Rusizi, na Karongi. Hari na toni 1.909,3 z’ibishyimbo zahawe Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS), Gereza ya Nyarugenge ihabwa toni 289, iya Rwamagana ihabwa toni 340, iya Huye yahawe toni 242 n’ahandi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco cyo cyahawe toni 609,74 z’ibigori, toni 281,9 z’ibishyimbo, na toni 30 z’ifu y’ibigori na ho toni 95,2 z’ifu y’ibigori yasaranganyijwe mu turere dutandukanye mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko Abanyarwanda bihagije mu biribwa kugeza ubu ari 79,4%.
Imibare igaragaza ko inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku bigori zagemuriwe toni 76.737, uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rugemurirwa toni 12.109 mu gihe amata yagemuriwe amakusanyirizo y’amata hirya no hino mu gihugu ari litiro 83,9.
Urwego rw’ubuhinzi kandi rwagize uruhare rwa 27% mu musaruro mbumbe w’igihugu mu 2023.