HomeNewsLos Angeles: Inkongi y'umuriro imaze guhitana abantu 24, mu gihe abandi 16...

Los Angeles: Inkongi y’umuriro imaze guhitana abantu 24, mu gihe abandi 16 bagishakishwa

Published on

spot_img

Mu gihe abantu 29 batawe muri yombi abayobozi baraburira abaturage ko imiyaga ikaze ya Santa Ana, izwiho gukongeza inkongi, izongera gutera kuva ku cyumweru nijoro kugeza ku wa Gatatu, ikazaba ifite umuvuduko ungana na 96km ku isaha.
Inkongi eshatu zikomeye ziracyaka, harimo Palisades yibasiye hegitari 23,000 hakaba hamaze kuzimywa mo 13%, Eaton yibasiye hegitari 14,000 mu gihe 27% byazo arizo zimaze kuzimyamo, na Hurst, hafi y ayose imaze kuzimywa neza. Ibikorwa byo kuzimya birimo gukorwa n’abakozi 14,000 baturutse mu bihugu nka Kanada na Mexique, bifashije indege 84 na za moteri 1,354 mu kuzimya izi nkongi nk’uko tubikesha BBC.

Umutekano nawo ni ikibazo gikomeye, aho abantu 29 bafashwe biba mu duce twategetswe kwimurwa. Harimo n’abiyitaga abashinzwe kuzimya inkongi bagamije kwiba. Abayobozi basabye abaturage kuba maso kandi bakirinda gukerereza ibikorwa byo kuzimya inkongi.

Abantu bagera ku 105,000 baracyari mu bice byategetswe kwimurwa, mu gihe abandi 87,000 baburiwe ko bashobora kwimurwa igihe icyo ari cyo cyose. Abaturage basabwe kwirinda gukoresha imihanda yegereye aho inkongi zirimo gukaza umurego, kugira ngo abashinzwe ubutabazi babashe gukomeza akazi kabo nta nkomyi.

Hari ibibazo byatewe na drone, zirimo iyangije indege yo kuzimya inkongi izwi nka “Super Scooper”, FBI yagaragaje amafoto yibice bya drone yangiritse,harimo kwibazwa uburyo indege yashyitse ahohantu kandi hakomwe, iperereza rirakomeje. 

Byongeye kandi, inzego z’ubuyobozi ziraburira abakora uburiganya bwo guhenda abahuye n’ibiza, harimo nko kubagurisha ibikoresho byangombwa ku giciro cyo hejuru.

Latest articles

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...

Sahara: La Hongrie considère que le plan d’autonomie marocain “doit être la base pour la solution

La Hongrie a réaffirmé, mercredi, par la voix de son ministre des Affaires étrangères,...

More like this