Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13/01/2025 hirya no hino mu gihugu hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ruhuza abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2023-2024.
Igikorwa cyo gutangiza urugerero rw’Inkomezabigwi ku rwego rw’igihugu cyabereye mu Karere ka Kamonyi,Umurenge wa Runda ,Akagali ka Kabagesera.
Minisitiri Bizimana Jean Damascène akaba yafatanyije n’urubyiruko gushyira ibuye fatizo ry’ahazubakwa Isoko rito.
Nyuma yo gushyira ibuye fatizo ahazubakwa Isoko rito , Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène BIZIMANA yahaye Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ubutumwa burebana n’indangagaciro zigomba kubaranga mu gihe cy’urugerero ndetse na nyuma yaho mu buzima bwa buri munsi.
Yababwiye ko Urugerero rurimo ibice bibiri aribyo: guhamya umuco w’ubutore kuko intore bivuga umuntu w’indashyikirwa, usumba abandi, utagira icyasha kandi urangwa n’ishyaka, n’Urugerero rwo kwigira kuko u Rwanda ruzazamurwa n’Abanyarwanda ubwabo. Yagize ati: “Nitwe tugomba kwishakamo ibisubizo, nitwe tugomba kwiteza imbere, kandi nitwe tugomba kwiyubakira igihugu no kukirinda”.
Yabasabye guharanira ubumwe bakabugira ubwabo, bakabugirana hagati yabo n’imiryango yabo kandi bakabugirana n’igihugu. Mu zindi ndangagaciro yabakanguriye kugira no kwimakaza umuco harimo Kugira ubupfura aribyo kugira ubugwaneza no kwanga umugayo, Kugira ishyaka aribyo gukora ibyo wiyemeje neza kandi mu gihe gito, Kugira ubwangamugayo aribyo kutagira ubusembwa ubwo aribwo bwose, Kugira ubwitange n’ubufatanye, ubushishozi kuko bizabafasha gutoranya iby’ingenzi byo gukora nta guhubuka kandi bagakora amahitamo akwiye aganisha u Rwanda aheza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr.Nahayo Sylvere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yavuze ko ibikorwa biteganyijwe gukorwa muri uru rugerero harimo: kwita ku bikorwaremezo, Kuvugurura Akagali ka Kagina gaherereye mu Murenge wa Runda,Kubakira inzu 11 z’abatishoboye ,guca ubuzererezi,gutunganya ikibuga cy’umupira giherereye mu Murenge wa Musambira ,gukangurira abaturage kurwanya SIDA ,kurwanya imirire mibi,kurwanya inda ziterwa abangavu,kubaka isoko rito,Hazubakwa inzu mpahabwenge n’ibindi.
Mu karere ka Kamonyi itorero ryitabiriwe n’abagera 1596,hirya no hino ryitabirwa nabagera kuri 69,000.Kuva 2013 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangizaga Urugerero kugeza ubu urubyiruko rumaze kwitabira Urugerero rw’inkomezabigwi ni 559686.
Biteganyijwe ko uru rugerero ruzasoza tariki ya 28Gashyantare 2025.