HomeNewsPerezida Kagame yakiriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Pennsylvania

Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Pennsylvania

Published on

spot_img

 

Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Pennsylvania bari mu Rwanda, aho baje kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko ari mu masomo yabo.

Ni abanyeshuri bo mu Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubucuruzi rya The Wharton School, rimwe mu mashuri ane ya Kaminuza ya Pennsylvania yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba banyeshuri ni abari kwiga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na ’Business Administration’. Baje mu Rwanda bayobowe n’umwe mu bayobozi ba The Wharton School, Prof. Katherine Klein.

Baje mu buryo bwo kwiga isomo ry’ibijyanye n’Amakimbirane, Ubuyobozi n’Impinduka, hagamijwe kwigira ku Rwanda nka kimwe mu bihugu byanyuze mu mateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko rukayikuramo, uyu munsi rukaba rukataje mu iterambere, ibyabonwaga nk’ibidashoboka.

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryanyujijwe kuri X rirakomeza riti “Baje kwigira ku buryo ubuyobozi bwiza n’ingamba z’iterambere byahinduye u Rwanda bikarugeza ku iterambere nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

University of Pennsylvania ni imwe mu kaminuza zikomeye muri Amerika no mu Isi muri rusange.

Iyi kaminuza yigenga iherereye i Philadelphia, muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika. Abarenga ibihumbi 319 barangije amasomo yabo muri iyi kaminuza kuva yashingwa mu 1740, ndetse buri mwaka yinjirwamo n’abarenga ibihumbi 24.

Uretse Wharton School izwi mu bijyanye no guteza imbere ubucuruzi, University of Pennsylvania igira n’amashuri arimo iryita ku buzima rizwi nka ‘Perelman School of Medicine, iryita ku mategeko ndetse n’iry’ubugeni n’ubumenyi rusange.

Mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame, iryo tsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi babo, ryabanje kwakirwa n’abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, bari bayobowe n’Umuyobozi Mukuru warwo, Jean-Guy Afrika.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Pennsylvania bakiriwe na Perezida Kagame ni abari kwiga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na ‘Business Administration’

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Pennsylvania bakiriwe na Perezida Kagame, aho baje kwigira ku Rwanda ibijyanye n’uko rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Pennsylvania

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Pennsylvania babanje kwakirwa n’ubuyobozi bwo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere

Latest articles

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...

Sahara: La Hongrie considère que le plan d’autonomie marocain “doit être la base pour la solution

La Hongrie a réaffirmé, mercredi, par la voix de son ministre des Affaires étrangères,...

More like this

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...