Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge bigiye kongera gutanga serivisi nyuma y’igihe byari bimaze bifunzwe kubera imirimo yo gusana.
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’Abasenateri asobanura ko ibi bitaro byafunzwe kugira ngo hakemurwe ibibazo birimo iby’amatiyo y’amazi yo hasi atari yubatswe neza.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ikibazo cy’amatiyo cyakemutse kandi ibikoresho byari bihari birimo kuvugururwa kugira ngo ibitaro bisubire gutanga serivisi nziza.
Yongeyeho ko hari gahunda yo kwagura ibitaro mu bufatanye n’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MININFRA), bikazafasha gukemura ikibazo cy’ubucucike bwabonetse mu bindi bitaro nyuma yo gufunga ibya Nyarugenge.
Ibitaro bya Nyarugenge byatangiye gukora mu 2020 byubatswe ku busabe bw’abaturage bo mu Murenge wa Nyamirambo n’uduce duhana imbibi na wo.
Ibi bitaro byunganiraga ibya Muhima mu guha serivisi ababyeyi n’abana aho buri kwezi byakiraga ababyeyi barenga 200 baje kubyara ndetse n’abarwayi bagera hagati ya 500 na 700.
Kubaka ibi bitaro byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 7.1 ariko agaciro kabyo kageze kuri miliyari 9.8 nyuma yo kongeraho ibikoresho. Biteganyijwe ko imirimo yose yo kubaka no kuvugurura izatwara miliyari zisaga 12, bikazafasha abaturage barenga ibihumbi 300 batuye mu Karere ka Nyarugenge.
Biteganyijwe ko ibi bitaro byongere gukora bitarenze ibyumweru bibiri nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.