HomeNewsU Rwanda rwasimbuje Abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y’Epfo

U Rwanda rwasimbuje Abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Published on

spot_img

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025, Abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU3-7 bahagurutse i Kigali berekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS).

Iri tsinda ryiganjemo umubare munini w’abapolisikazi bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Donatha Nyinawumuntu, basimbuye bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-6 ryari rimaze muri ubu butumwa igihe kingana n’umwaka, aho icyiciro cyaryo cya mbere kigizwe n’abapolisi 80 bagarutse mu gihugu ku gicamunsi bayobowe na SP Emmy Karangwa. 

Bakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe na Commissioner of Police (CP) Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, wabahaye    ikaze abashimira n’akazi keza bakoze kinyamwuga.

Yagize ati: “Ikaze mu gihugu cyanyu, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabashimira ubwitange, umurava, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.”

SP Karangwa wari Umuyobozi wungirije w’itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, yavuze ko bakoze ibikorwa bitadukanye byaba ibyo bakoze ubwabo n’ibyo bafatanyijemo n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abaturage bari bashinzwe gucungira umutekano.

Yagize ati: “Uretse akazi kajyanye no kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo twari dushinzwe by’umwihariko mu gihe gisaga umwaka tuhamaze hari n’ibindi bikorwa twakoze bijyanye n’iterambere ku baturage twari dushinzwe kurinda birimo; umuganda rusange, kubigisha no kububakira uturima tw’igikoni no gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu ndetse n’ibikoresho by’isuku.”

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa 2015, aho kuri ubu rufite amatsinda abiri y’abapolisi agizwe n’abagera kuri 400.

Latest articles

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...

Sahara: La Hongrie considère que le plan d’autonomie marocain “doit être la base pour la solution

La Hongrie a réaffirmé, mercredi, par la voix de son ministre des Affaires étrangères,...

More like this