
Umuhanda ni kimwe mu bikorwa remezo bihenze kandi biba bifatiye runini abawukoresha kuko uhindura ubuzima bwaho ugeze, binyuze mu korohereza abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo kugenderana no guhahirana.

Izo n’izindi mpamvu ni zimwe mu zatumye Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MINENFRA), ishyira imbaraga mu gukora imihanda yaba iminini ihuza Uturere cyangwa indi ishobora gufasha abayikoresha mu rwego rwo korohereza abaturage mu bikorwa byabo bitandukanye by’iterambere.
Umwaka wa 2025, uzasiga umwe mu mihanda minini yari itegerejwe igeze ku musozo, naho izatangira nayo izamurwe ku kigero gishimishije.
Mu mihanda umwaka wa 2025 ugomba gusiga irangiye harimo Ngoma-Bugesera Nyanza.
Ni umuhanda by’umwihariko uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba utagize ahandi unyura, kuko uva mu Karere ka Ngoma ukanyura Bugesera ukagera i Nyanza mu Ntara y’amajyepfo.

Ugizwe n’ibice bitatu birimo ikiva i Ngoma kikagera mu Karere ka Bugesera kigizwe n’ibirometero 52.8 cyiyongeraho ibindi birometero 75.8, biva Bugesera bikagera Gasoro ari naho igice cyo mu Karere ka Nyanza gitangirira, kikazanyura mu Mirenge itatu irimo Kigoma, Muyira na Busoro, ahangana na kilometero 30,67.
Ni umuhanda Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyari cyatangaje ko imirimo yo kuwubaka yagiye idindizwa ahanini n’uko hari abari baturiye umuhanda bagombaga kubanza kwimurwa no kwishyurwa.
Bitewe n’uko imirimo yo kuwubaka yari igeze ku musozo byari biteganyijwe ko ugomba kuzura mu mpera z’umwaka ushize (2024) utwaye miliyari 64 Frw.
Ugendeye kuho imirimo yari igeze umwaka ushize nta kabuza ko uyu ari umwe mu mihanda 2025 izasiga wararangiye.
Umuhanda Ngoma Bugesera-Nyanza ni umwe mu izafasha koroshya ubuhahirane, aho ibicuruzwa bituruka ku mupaka wa Rusumo bizajya bikomeza mu Ntara y’Amajyepfo bitarindiriye kujya guca mu Mujyi wa Kigali.
Umuhanda Base-Butaro-Kidaho
Ni umuhanda uzahuza Akarere ka Rulindo na Burera ureshya na Kirometero 63, watangiye gutunganywa guhera mu Kwakira 2022, ugomba gukorwa ukuzura mu gihe cy’imyaka itatu utwaye Miliyari 96 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muhanda uri gukorwa na Kampani ebyiri zizobereye muri ibyo bikorwa zishyize hamwe, harimo iy’inyarwanda izwi nka NPD ndetse n’iyo mu gihugu cy’u Bushinwa izwi nka CRBC.
Muneza Kamuhanda Thierry uhagarariye ibikorwa byo kuwubaka, umwaka ushize yari yabwiye Kigali Today ko akurikije imiterere y’aka gace n’imbaraga zishyizwe mu kuwutunganya, nta kabuza igihe Leta y’u Rwanda yihaye cyo kuba wamaze gukorwa bizagerwaho.
Icyo gihe yagize ati “Igice kinini cy’aho unyuze cyegereye ikiyaga kandi hagaragara ibitare n’ibibuye binini cyane bidusaba gukoresha ubuhanga mu kubimena kugira ngo haboneke aho wagukira. Mu by’ukuri twakwizeza abantu ko igihe twihaye gikubiye no mu masezerano kigena ko muri 2025 uzaba wamaze gukorwa tuzacyubahiriza. Ikizaba gisigaye ni imirimo yanyuma yawo yo kuwukikizaho ibiti, amatara, za ruhurura zimanura amazi ahabugenewe kandi nabyo dutekereza ko bitazarenza nk’andi mezi atandatu azaba akurikiyeho.”

Undi muhanda w’ingenzi ni uwa Muhanga-Karongi ufite ibilometero 128. Umaze igihe kuko igice cya mbere cyawo cyuzuye mu 2000, ikindi cyuzura mu 2002 icyakora ukaba warangiritse cyane aho wuzuyemo ibinogo byinshi.
Muri Mutarama 2024, uyu muhanda Minisitiri w’Ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore yari yawugarutseho avuga ko imirimo yo kuwukora igomba gutangira.
Ubwo yiyamamarizaga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuri Site ya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, Perezida Kagame na we yawukomojeho.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Ntabwo numva impamvu uwo muhanda utuzuye, kandi nyamara ibyaburaga bitari ibintu bihambaye, ariko ubwo ababishinzwe barabyumva turabikurikirana wubakwe.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kubakwa k’uwo muhanda ukuzura, ari ugufungura amarembo y’abagana Intara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu Karere ka Karongi, ahari ibikorwa remezo by’ubukerarugendo bishamikiye ku kiyaga cya Kivu.
Uretse iimihanda iteganyijwe kuzura muri uyu mwaka wa 2025, hari n’indi minini igiye gutangira gukorwa.
Mu mishinga minini y’imihanda igomba gutangira gukorwa muri uyu mwaka, harimo umuhanda Giporoso-Masaka, ugomba gushyirwaho igice cyo hejuru.
Umushinga yo kwagura uyu muhanda ugitekerezwa byari byatangajwe ko ugomba gushyirwamo ibisate bine, ugakorwa bahereye i Remera ahazwi nko kuri Prince House.
Mu matariki ya mbere y’uyu mwaka wa 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), cyatangaje ko umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka uzatangira kuvugururwa muri Mata 2025, kandi ko uzashyirwaho igice cyo hejuru (flyover) mu rwego rwo kugabanya umuvundo uwugaragaramo.
Ubuyobozi bwa RTDA, buvuga ko uyu muhanda ureshya n’ibilometero 10 uzagurwa, ugabanywemo ibice bine.
Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.
Bavuga ko umuhanda wo hejuru uzaba ureshya na kilometero 1,2 uzava kuri Prince House ugere ku ahazwi nko ku cya Mitsingi mu Karere ka Gasabo, na wo uzagabwamo ibice bine nk’uko bizaba bimeze ku wo munsi yawo.
Muri iki gihe rero, ngo hakomeje inzira iganisha ku guha isoko rwiyemezamirimo uzawuvugurura, kandi ingengo y’imari uyu mushinga uzatwara izamenyekana mu gihe isoko rizaba ryamaze gutangwa.
Gahunda yo kuvugurura uyu muhanda imaze igihe kinini, kuko muri Kamena 2019, aribwo Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bushinwa amasezerano y’impano ya miliyoni 42,8 z’Amadolari yo kwifashisha mu kuwushyira mu bikorwa.
Umuhanda Kigali-Muhanga, ni undi mushinga munini wo kubaka imihanda witezwe muri uyu mwaka wa 2025
Umuhanda Kigali-Muhanda ugomba gutangirira Nyabugogo uvugururwa, na wo umaze igihe kitari gito benshi bawutegeranyije amatsiko kuko ari undi mushinga Minisitiri w’Ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore yari yasezeranyije Abanyarwanda ko ibikorwa byo kuwubaka bigomba gutangira mu mwaka ushize, ariko ukaba wararinze urangira bidashyizwe mu bikorwa.

Icyo gihe yari yagize ati “Umuhanda uva Nyabugogo ugana i Muhanga na wo uzagurwa cyane mu buryo uzagirwa mwiza, ni bimwe mu bikorwa binini tugiye gutangira.”
Kuri ubu imvugo ishobora kuba igiye kuba ingiro. Ku wa 13 Mutarama 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Olivier Kabera, yabwiye abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ko imirimo yo gutangira kuvugurura umuhanda Kigali-Muhanga izatangira mu Ugushyingo 2025.
Ni umuhanda avuga ko uzaba ufite inzira enye, ku buryo hazashyirwaho n’igice cyahariwe amakamyo, bitume kugenda mu muhanda byihuta.
Yagize ati “Imirimo iratangira nko mu kwezi ku Ugushyingo cyangwa Ukuboza uyu mwaka. Tugomba kuwagura ukagira inzira enye. Muribuka ko dukora uburyo bw’inzira z’amazi tugateganya aho abanyamagare n’abanyamaguru bazanyura. Tuzagira inzira enye, ariko tugire n’izindi zigendamo amakamyo ahazamuka.”
Arongera ati “Kugira ngo atabuza izindi modoka kugenda. Mujya mu bibona ko nk’iyo tuzamuka nka Ruyenzi, iyo dukurikiranye hari nk’ikamyo iri imbere igenda gahoro, twese umurongo uba muremure cyane. Dushaka guteganya indi nzira ku ruhande ahazamuka amakamyo azajya acamo yonyine twebwe abazamuka tukabona uko twihuta.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko amafaranga azifashishwa mu kubaka uyu muhanda yamaze kuboneka, ingurane z’aho umuhanda uzanyuzwa zikazatangirwa igihe, kuko imirimo iteganyijwe vuba.
Igice kizasanwa ku muhanda Kigali-Muhanga kireshya na kilometero 45, na ho igice kizagurwa kikagira inzira enye kireshya na kilometero 12,2.
Umuhanda ugizwe n’ibice bine uzaturuka Nyabugogo ugere Bishenyi, ahasigaye hakomeze kuba ibice bibiri.
Gusa bigeze ku Kivumu muri Muhanga gukomeza no mu Cyakabiri ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga kugera i Kabgayi naho hazaba hari inzira enye.
RTDA igaragaza ko uyu muhanda wari warashaje, bituma ugenda ucikamo ibice ahantu hatandukanye, kuko waherukaga kuvugururwa mu 2000.
Mu 2023 ni bwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abatepite yatoye umushinga w’Itegeko ryemeza amasezerano y’inguzanyo ya 120.471.000$, Leta y’u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Gihugu, azifashishwa mu kwagura no gusana muhanda Kigali-Muhanga.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Busan muri Koreya y’Epfo, ku wa 13 Nzeri 2023, ateganya ko inguzanyo ya 120.471.000$ izishyurwa mu myaka 25. Izatangira kubarwa nyuma y’imyaka 15 ku gipimo cy’inyungu ya 0.01%.
Uretse imihanda ihuza Uturere, usanga hari n’indi y’igitaka irimo gukorwa n’iteganyijwe gukorwa mu Turere hamwe n’indi irimo gukorwa n’iteganyijwe gukorwa mu Mujyi wa Kigali. Muri iyo irimo gukorwa mu Mujyi wa Kigali harimo iy’igitaka ndetse n’izashyirwamo kaburimbo.
Ni imishinga minini yose igamije kurushaho korohereza abaturage mu bikorwa byabo bitandukanye by’iterambere.