HomeNewsPerezida Kagame aranenga imico mibi irimo no kwambara ubusa 

Perezida Kagame aranenga imico mibi irimo no kwambara ubusa 

Published on

spot_img

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aranenga imico mibi iri mu bakiri bato biyambika ubusa mu ruhame, kuko bigaragaza uburere butagize aho bushobora kugeza Abanyarwanda, kandi bidakwiye gukomeza gutyo kuko byaba ari ukwica ejo hazaza h’Igihugu.

Perezida Paul Kagame mu masengesho ya National Prayer Breakfast

Perezida Paul Kagame mu masengesho ya National Prayer Breakfast

Yabitangarije mu giterane cy’amasengesho yo gusabira Igihugu cyabaye kuri uyu wa 19 Mutarama 2025, aho yavuze ko igihe imico nk’iyo ikwiye guha umukoro abayobozi n’ababyeyi ku gutekereza uko barerera Igihugu, kuko bikomeje gutyo byagira ingaruka ku miryango y’ejo hazaza.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko imico yo kwiyambika ubusa mu ruhame, amakimbirane mu miryango, ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge, bituruka ku burere bukeya abana baba barakuranye mu miryango, ndetse n’ubuyobozi bukaba buba bwararangaye ku gufata ingamba ku bibazo hakiri kare.

Avuga ko ikibabaje ari ukubona umwana muto yiyambika ubusa ku gasozi, kuko burya ngo no mu mutwe we haba hambaye ubusa, ibyo bikaba ntaho byageza ubikora cyangwa abo abikora barebera bakabifata nk’ibisanzwe.

Agira ati, “Abana bato bari aho bambara ubusa bakajya ku muhanda, uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango wo kwambara ubusa, ariko buriya ikibazo si ukwambara ubusa ku mubiri kuko buriya no mu mutwe aba yambaye ubusa”.

Yongeraho ati, “Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, utibaza ukuntu nk’umuyobozi waba ushyira mu bikorwa inshingano zawe, ni uko turera ni uko turerwa”?

Perezida Kagame avuga ko akurikirana ibishyirwa ku mbuga nkoranyambaga akagerageza gusesengura raporo zitandukanye yakira zivuye mu nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Gihugu, agasanga hari ibikwiye gukosoka mu muryango Nyarwanda, kuko hari ibivamo ibyaha n’indi myitwarire mibi.

Agira ati, “Iyo ubona abakiri bato ku myaka 25 na 30, bashyingiranwe barwana, ibyo ntabwo ari byo byatumye bashakana, icyo bagombaga gukora ni ukubaka umuryango muzima, usanga bene abo barwana ari nabo bakoresha ibiyobyabwenge, abana, abakuru bari mu biyobyabwenge, wanakwicaza abantu ngo ubaganirize, ugasanga bigurutsa ikibazo ntaworohera undi ngo ibibazo bikemuke”.

Perezida Kagame asanga Amadini n’ubuyobozi bakwiye kugira uruhare rufatika mu kugabanya ibyo bintu, kuko bitabaye ibyo byaba ari ukoreka Igihugu mu gihe hari abibereye mu byabo bakeka ko bameze neza.

Avuga ko mu gihe inzego zigaragaza kutagira icyo zikora ngo ibyo bihagarare, abavuga ko bubahiriza neza inshingano zabo baba babeshya, kandi ko baba badakoresha ukuri haba kuri Leta, Amadini n’ibiganiro bibera mu muryango.

 

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...