Perezida wa Repubulika Paul Kagame aranenga imico mibi iri mu bakiri bato biyambika ubusa mu ruhame, kuko bigaragaza uburere butagize aho bushobora kugeza Abanyarwanda, kandi bidakwiye gukomeza gutyo kuko byaba ari ukwica ejo hazaza h’Igihugu.

Yabitangarije mu giterane cy’amasengesho yo gusabira Igihugu cyabaye kuri uyu wa 19 Mutarama 2025, aho yavuze ko igihe imico nk’iyo ikwiye guha umukoro abayobozi n’ababyeyi ku gutekereza uko barerera Igihugu, kuko bikomeje gutyo byagira ingaruka ku miryango y’ejo hazaza.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko imico yo kwiyambika ubusa mu ruhame, amakimbirane mu miryango, ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge, bituruka ku burere bukeya abana baba barakuranye mu miryango, ndetse n’ubuyobozi bukaba buba bwararangaye ku gufata ingamba ku bibazo hakiri kare.

Avuga ko ikibabaje ari ukubona umwana muto yiyambika ubusa ku gasozi, kuko burya ngo no mu mutwe we haba hambaye ubusa, ibyo bikaba ntaho byageza ubikora cyangwa abo abikora barebera bakabifata nk’ibisanzwe.
Agira ati, “Abana bato bari aho bambara ubusa bakajya ku muhanda, uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango wo kwambara ubusa, ariko buriya ikibazo si ukwambara ubusa ku mubiri kuko buriya no mu mutwe aba yambaye ubusa”.

Yongeraho ati, “Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, utibaza ukuntu nk’umuyobozi waba ushyira mu bikorwa inshingano zawe, ni uko turera ni uko turerwa”?
Perezida Kagame avuga ko akurikirana ibishyirwa ku mbuga nkoranyambaga akagerageza gusesengura raporo zitandukanye yakira zivuye mu nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Gihugu, agasanga hari ibikwiye gukosoka mu muryango Nyarwanda, kuko hari ibivamo ibyaha n’indi myitwarire mibi.

Agira ati, “Iyo ubona abakiri bato ku myaka 25 na 30, bashyingiranwe barwana, ibyo ntabwo ari byo byatumye bashakana, icyo bagombaga gukora ni ukubaka umuryango muzima, usanga bene abo barwana ari nabo bakoresha ibiyobyabwenge, abana, abakuru bari mu biyobyabwenge, wanakwicaza abantu ngo ubaganirize, ugasanga bigurutsa ikibazo ntaworohera undi ngo ibibazo bikemuke”.

Perezida Kagame asanga Amadini n’ubuyobozi bakwiye kugira uruhare rufatika mu kugabanya ibyo bintu, kuko bitabaye ibyo byaba ari ukoreka Igihugu mu gihe hari abibereye mu byabo bakeka ko bameze neza.
Avuga ko mu gihe inzego zigaragaza kutagira icyo zikora ngo ibyo bihagarare, abavuga ko bubahiriza neza inshingano zabo baba babeshya, kandi ko baba badakoresha ukuri haba kuri Leta, Amadini n’ibiganiro bibera mu muryango.
