HomeNewsAbajyanama b’Ubuzima bagiye gushyirwa mu Muganga SACCO

Abajyanama b’Ubuzima bagiye gushyirwa mu Muganga SACCO

Published on

spot_img

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko Abajyanama b’Ubuzima bagenerwa agahimbazamusyi kabarwa mu mafaranga kandi kakanyuzwa mu makoperative babarizwamo.

Ibi ngo nibyo byatumye hatekerezwa uko Abajyanama b’Ubuzima bashyirwa mu Muganga Sacco nka koperative isanzwe ibarizwamo abakora mu rwego rw’ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko Abajyanama b’Ubuzima bahabwa ishimwe (umushahara) buri gihembwe nyuma yo gusuzuma raporo baba batanze.

Uku gutera imbere no guhabwa agahimbazamusyi, byatumye hatekerezwa uko bashyirwa mu Muganga Sacco.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025, mu kiganiro Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko yagiranye na Minisante.

Haganirwaga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.

Minisitiri Dr Nsanzimana avuga ko hari gahunda yatangiye ya Muganga Sacco bityo hakaba hari igitekerezo cy’uko Abajyanama b’Ubuzima bajya muri iyi Sacco.

Yagize ati: “Muganga Sacco iri kugenda ikura, ni ikintu gishya muri aya mavugurura yuko abajyanama b’ubuzima nabo bajya mu Muganga Sacco.”

Dr Nsanzimana avuga ko Inama y’Ubutegetsi ya Muganga Sacco imaze iminsi ibyigaho, kandi ngo Minisiteri yasanze byaba inzira yakomeza guteza imbere Urwego rw’ubuzima.

Umusaruro w’Abajyanama b’Ubuzima

Kuzamuka k’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi byatewe n’imikorere y’Abajyanama b’Ubuzima kuko banakoreye ku mihigo bahawe.

Abajyanama b’Ubuzima bongerewe inshingano zo kuvura malariya kandi bagahabwa ibipimo bagenderaho kugira ngo bashobore mu kwesa imihigo.

Minisante ishimangira ko ibyo byose bishingirwaho mu kubishyura agahimbazamusyi kuko baba bakoze neza.

Agahimbazamusyi gatangwa binyuze muri za koperative z’abajyanama b’ubuzima.

Yagize ati: “Gatangwa bitewe n’ibyo baba bagezeho kuko akenshi ni nabyo bitworohera cyangwa se bidufasha no gushaka andi mafaranga rimwe na rimwe ava mu baterankunga, tukareba uko bakoze akaba ari ho ako gahimbazamusyi gashingira.”

Mu gukurikirana ko aya makoperative akora neza, Minisante ikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA).

Minisante itangaza ko hari amakoperative yagiye agira ibibazo n’ayagiye atera imbere.

Kugeza ubu habarurwa amakoperative y’abajyanama b’ubuzima 518 mu gihugu hose kandi akagira ibigo nderabuzima bishamikiyeho. Ayo makoperative agizwe n’Abajyanama b’Ubuzima hafi ibihumbi 60.

Koperative z’Abajyanama b’Ubuzima zikora ubuhinzi, ubworozi, izikora ingando ziciriritse, izifite inzu z’ubucuruzi zikodesha n’ibindi bikorwa zikora kandi bikaziteza imbere.

Umwaka ushize mu kwezi kwa Kamena, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima mu kwita ku buzima bw’abaturage, anabasezeranya ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo bakomeze kuzuza neza inshingano zabo.

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.

Ivomo:Imvahonshya 

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...