
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, bageze i Ankara muri Turukiya mu ruzinduko rw’akazi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko ku wa 23 Mutarama 2025, Perezida Kagame azakirwa na mugenzi we uyobora Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan, bagirane ikiganiro cyo mu muhezo.
Biteganyijwe kandi ko itsinda ry’abayobozi baherekeje Perezida Kagame n’irya Guverinoma ya Turukiya bagirana ibiganiro.
Nk’uko ibi biro bikomeza bibisobanura, Perezida Kagame na Erdoğan baranagirana ikiganiro n’abanyamakuru, gikurikira icyo bombi bagirana mu muhezo.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette ku wa 23 Mutarama bazasura imva ya Anitkabir ya Mustafa Kemal Ataturk wabaye Perezida wa mbere wa Turukiya ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge, bamuhe icyubahiro.
Uwo munsi na none, hazabaho igikorwa cyo gusangira hagati y’abakuru b’ibihugu, cyateguwe na Perezida Erdogan.
Umubano w’u Rwanda na Turukiya wateye imbere byihuse kuva ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Ankara mu 2013. Mu mwaka wakurikiyeho, iki gihugu na cyo cyafunguye Ambasade i Kigali.
Mu rwego rwo gushimangira uyu mubano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yasuye u Rwanda muri Gicurasi 2016, hasinywa amasezerano atatu y’ubufatanye bwa Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga, mu burezi no korohereza abinjira muri ibi bihugu.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Turukiya bifitanye amasezerano y’ubufatanye 18, arimo ayo guteza imbere umuco, ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Amwe muri aya masezerano yashyizweho umukono muri Mutarama 2023, ubwo Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.
Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Turukiya bwari ku gaciro ka miliyoni 21 z’amadolari ya Amerika mu 2018, kagera kuri miliyoni 78,4 z’amadolari mu 2020.