HomeNewsMIFOTRA yaburiye abakora n’abakoresha ibizamini by’akazi muri Leta mu buriganya

MIFOTRA yaburiye abakora n’abakoresha ibizamini by’akazi muri Leta mu buriganya

Published on

spot_img

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, yibukije abakandida bakora ibizamini ku myanya y’akazi mu nzego zitandukanye za Leta kwirinda uburiganya, gukopera n’indi myitwarire idakwiye.

Yatangaje ko kandi buri wese mu bakoresha ibi bizamini wagaragaraho gufasha abakandida gukopera cyangwa kugira indi myitwarire idahwitse, azabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.

Ni ubutumwa iyi minisiteri yanyujije ku rukuta rwayo rwa X mu ijoro ryo ku wa 23 Mutarama 2025, igaragaza ko ibi bizamini biba bikwiye gukorerwa mu mucyo.

Ubu butumwa ariko bwashyizwe hanze nyuma y’amasaha ane n’iminota mike, umunyamakuru wa Radio/Tv10, Oswald Oswakim, atangaje ko hari umwarimu wamugejejeho ikibazo ko mu bizamini biheruka gukorwa hagaragayemo uburiganya.

Ni ubutumwa nawe yari yanyujije ku rukuta rwe rwa X.

Ubutumwa uyu munyamakuru yahawe n’umwarimu atatangaje amazina, bwasabaga ubusobanuro Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, na MIFOTRA, ku kizamini cy’akazi ku mwanya w’umukuru w’ishuri ryisumbuye [Head teacher of secondary School] cyabaye ku wa 22 Mutarama 2025, aho uwo mwarimu yavugaga ko habayemo “ubusumbane”.

Ni ubutumwa bwagiraga buti “Bamwe bagikoze ku masaha cyari giteganyirijwe ari yo Saa Saba, mu gihe hari abagikoze nyuma aba mbere banageze mu rugo, kuko hari abagejeje Saa Tatu z’ijoro bagikora kandi cyari kigenewe Saa Cyenda n’igice.”

Bwakomeje bugira buti “Hari n’ahandi abashinzwe gukoresha ibizamini [invigilators] baretse abakora ibizamini bakigira mu matsinda. Abo bagikoze nyuma rwose bacyujuje 100% na za 90%, nyamara abagikoze nta manyanga abayemo batarenzaga 80%.”

Habura iminota mike ngo uwo munsi wirenge, MIFOTRA, yatangaje ko yongera “kwibutsa abakandida basaba akazi mu nzego za Leta, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego za Leta zateguye ibizamini n’abakozi bazo bagenzura uko ibyo bizamini bikorwa, kandi ko kizira kwinjirana telefoni cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu kizamini.”

Iyi minisiteri yavuze ko izakomeza kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa, ndetse ko abakandida bagaragayeho imikorere itaboneye bazabihanirwa harimo no guhagarikwa kongera gukora ibizamini.

Izakomeza kandi “gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo uburiganya, gukopera n’indi myitwarire idakwiye bicike burundu mu bizamini ku myanya y’akazi mu nzego za Leta.”

Ni kenshi hagiye havugwa uburiganya ku bakora ibizamini bashaka kwinjira mu kazi ka Leta

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...