HomeSportsBwa mbere muri Stade Amahoro hakoreshejwe VAR

Bwa mbere muri Stade Amahoro hakoreshejwe VAR

Published on

spot_img

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, hakoreshejwe ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire “Video Assistant Referee- VAR” kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025.

Isuzuma ry’iri koranabuhanga ryakorewe muri Stade Amahoro, mu mukino w’Irushanwa “Urubuto Community Youth Cup” wahuje Irerero rya FC Bayern Munich na Intare FTC mu Batarengeje imyaka 16.

Muri uyu mukino warangiye Académie ya Bayern Munich itsinze Intare FTC ibitego 4-1, hari hitabajwe abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda barimo abasifura hagati n’abasifura ku ruhande, ariko hakaba hari na zimwe mu mpuguke z’Abanya-Maroc zarebaga uko bakoresha ikoranabuhanga rya VAR.

Muri Stade Amahoro harimo camera esheshatu zirimo ebyiri zo ku mazamu, zose zatangaga amashusho ku basifuzi batatu bakoreshaga VAR mu cyumba cyabugenewe kirimo imbere ahaba urwambariro.

Ku kibuga, hari inyakiramashusho ishobora kwifashishwa n’umusifuzi uri mu kibuga mu gihe bibaye ngombwa ko ajya kureba ko hari ikosa ryabayeho. Abasifuzi bose bari bambaye itumanaho rituma bashobora kumvikana n’abari mu cyumba cya VAR.

Inshuro imwe gusa, mu minota ya nyuma, ni bwo umusifuzi yahamagawe ngo ajye kureba amashusho bamweretse, aho Nsabimana Célestin yasanze umukino wakomeje hari ikosa ryabereye mu rubuga rw’amahina, nyuma yo kubisuzuma atanga penaliti yahushijwe na Académie ya Bayern Munich.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yabwiye IGIHE ko bishimishije kuba Stade Amahoro iri mu bikorwaremezo bigezweho igezemo iri koranabuhanga rya VAR, avuga ko risaba ubushobozi ndetse hari icyizere ko uko buzagenda buboneka rizagera no ku bindi bibuga.

Umuyobozi wa Urubuto Community Youth Cup, Murangwa Eric Eugène, yavuze ko bishimiye kuba umukino w’iru rushanwa ari wo wakoreweho iri suzuma, yongeraho ko bitera imbaraga abana no kumva ko bashyigikiwe.

Abasifuzi bakoresheje iri koranabuhanga, by’umwihariko abari kuri VAR bayobowe na Mukansanga Salima, bavuze ko igikorwa cyagenze nubwo nta makosa menshi yabaye mu kibuga yasabaga gufata umwanya munini basuzuma ibyabaye.

VAR ni kimwe mu byatanze ibisubizo by’amakosa yakorwaga n’abasifuzi, bigateza umwiryane mu makipe, abayobozi bayo ndetse n’abafana bayihebeye.

Iri koranabuhanga rifasha abasifuzi batari mu kibuga, gufatanya n’uyoboye umukino mu gufata ibyemezo byo mu bihe bine gusa bikomeye mu gihe umukino uri kuba.

Ibyo byemezo harimo kwemeza cyangwa guhakana ikosa niba igitego cyinjiye mu izamu mu gihe bishidikanywaho, umwanzuro kuri penaliti, kwemeza ko umukinnyi ahabwa ikarita itukura ako kanya ndetse rikanakoreshwa mu gihe habayeho kwibeshya umusifuzi akaba yasohora umukinnyi utari wakosheje.

Nubwo iri koranabuhanga rikoreshwa, ntabwo buri kibuga cyarikoresha kuko hari icyo bisaba ku bijyanye n’amikoro, imiterere y’ikibuga ndetse n’andi mategeko agenwa n’Inama y’Amashyirahamwe Mpuzamahanga mu Mupira w’Amaguru ‘IFAB’, ku mikoranire ya hafi n’Ishyirihamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Iri koranabuhanga ryatangiye gukorerwa igeragezwa mu 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, riza kwemezwa mu ntangiriro za 2018 aho irushanwa rya mbere rya Ruhago ryagaragayemo ari Igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya.

Gutangira kurikoresha byemerejwe mu nama yabereye mu Mujyi wa Bogotá muri Colombia ku wa 16 Werurwe 2018.

 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Irerero rya FC Bayern Munich

 

Ikipe ya Intare FTC yifotoza mbere y’umukino

 

Mu minota 90, abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda bagiye bahinduranya mu kuyobora umukino, buri minota 15

 

Irerero rya Bayern Munich ryeretse Intare FTC ko hari ibyo ikibura

 

 

 

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, akurikiye umukino wahuje abakiri bato

 

 

 

Ku ruhande rw’ikibuga, hari inyakiramashusho y’ibiri kubera mu kibuga

 

 

Abakinnyi ba Intare FTC bishimira igitego kimwe yabonye muri uyu mukino

 

 

Mukansanga Salima ni we wari Umusifuzi wa Mbere kuri VAR, afite abandi babiri bamwungirije

 

 

 

Abasifuzi bari mu cyumba cya VAR basuzuma amashusho y’ibiri kubera mu kibuga, haba harimo ikibazo bakabwira abayoboye umukino

 

Mu minota ya nyuma, Nsabimana Célestin wari uri mu kibuga hagati, yahamagawe ajya kureba kuri VAR

 

 

 

Umusifuzi Nsabimana Célestin yatanze penaliti nyuma yo gusanga habayeho ikosa mbere y’uko umukino ukomeza

 

Irerero rya FC Bayern Munich ryatsinze Intare FTC ibitego 4-1

 

Irerero rya FC Bayern Munich ryatsinze Intare FTC ibitego 4-1

 

Umuyobozi wa Urubuto Community Youth Cup, Murangwa Eric Eugène, agaraniriza abana bari bamaze gukina

 

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yabwiye abana bigishirizwa umupira w’aamguru muri FC Bayern Munich Academy no muri Intare FTC ko ibanga ryo kuwumenya ari uko ukwitoza cyane

 

 

 

Abitabiriye igikorwa cyo gusuzuma ikoreshwa rya VAR muri Stade Amahoro bafashe ifoto ubwo umukino wari urangiye

 

Latest articles

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...

Sahara: La Hongrie considère que le plan d’autonomie marocain “doit être la base pour la solution

La Hongrie a réaffirmé, mercredi, par la voix de son ministre des Affaires étrangères,...

More like this

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...