Umutwe witwaje intwaro wa M23 wamaze kwigarurira ishami rya Radio na Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC), riherereye mu Mujyi wa Goma.
RTNC yafashwe na M23 ku wa 27 Mutarama 2025, bifatwa nk’intambwe ikomeye kuri uyu mutwe ushaka kwigarurira uyu mujyi byuzuye.
Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mutarama, abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bari kugenzura umujyi wa Goma, ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umutekano ntabwo uraza neza mu Mujyi wa Goma kuko M23 n’Ihuriro ry’ingabo za Congo bigikomeje gukozanyaho, ibyatumye ubwoba buba bwinshi mu batuye muri uyu mujyi ndetse bamwe batangira guhunga.
Kuri uyu wa 27 Mutarama 2025 abaturage bake ba RDC, zimwe mu ngabo za Congo n’abakozi ba Loni bahungiye mu Rwanda banyuze ku mupaka uhuza u Rwanda n’uyu mujyi M23 yigaruriye.
Kuri ubu imirwano yakomereje mu bice bya Majengo, Himbi n’ahandi ku buryo M23 iri kurwana ishaka kwinjira rwagati mu mujyi, nubwo FARDC na Wazalendo bikomeje gutera imigeri ya nyuma.
Uko M23 iri kugerageza kwigarururira ibice by’uyu mujyi ni na ko hakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ibikomeje gutera ubwoba abaturage basa nk’abafungiranywe mu ngo zabo.
Ahandi humvikaniraga urusaku rw’amasasu ni mu bice bitandukanye bya Goma nk’ahazwi nko mu Birere, ku kibuga cy’indege n’ahandi, nk’uko Radio Okapi yabyanditse.
Ibibazo by’umutekano muke kandi byagaragaye hagati y’umupaka uhuza RDC n’u Rwanda aho ibisasu byavaga muri Congo, bikagwa ku butaka bw’u Rwanda nubwo ibyinshi byasenywaga n’ubwirinzi bwarwo.
Ibyo bisasu ni na byo byahitanye abantu, cyane ko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko abaturage batanu bo mu Karere ka Rubavu bishwe n’amasasu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi hafi 30 barakomereka.
Amakuru yaturukaga i Rubavu ahamya ko hari amasasu yarashwe n’abarimo abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda, n’abo muri FARDC.
