HomeUbuzimaOMS yagaragaje ibyo kwitondera mu kubungabunga ubuzima bwiza bwo mu kanwa

OMS yagaragaje ibyo kwitondera mu kubungabunga ubuzima bwiza bwo mu kanwa

Published on

spot_img

Kwita ku buzima bwo mu kanwa ni ingenzi kubantu b’ingeri zose, byigishwa akenshi mu mashuri y’incuke n’abanza ko umuntu agomba koza amenyo kabiri ku munsi. Bishobora kuba ingorabahizi uko ugenda ukura. Ariko ukwiye kumenya ko ugomba kwimakaza isuku yo mu kanwa ndetse ugafata n’izindi ngamba.

Ushobora gufata ingamba zitandukanye, kugira ngo ugire ubuzima bwiza bwo mu kanwa. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS (WHO) ryagaragaje ibintu buri wese agomba kwitaho kugira ngo abungabunge ubuzima bwiza bwo mu kanwa n’ubuzima muri rusange.

Ukurikije ibyo OMS yatangaje rero nawe ushobora kugira ubuzima bwiza, dore ibyo ugomba kuzirikana:

OMS yibanze ku kamaro ko koza amenyo mu kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa, koza amenyo buri gihe birinda indwara zifata ishinya, kubora amenyo, n’indwara y’amenyo. Bikuraho kandi plaque na bagiteri zishobora kuganisha ku ndwara zitandukanye. Uugomba kandi gukoresha uburoso bwabugenewe, ndetse ukita ku kubukoresha mu gihe kitarengeje amezi atatu kandi  ukoza amenyo byibura kabiri ku munsi.

OMS kandi, ishishikariza abantu kurya ibiryo bifasha mu kubungabunga ubuzima bwiza bwo mu kanwa. Indyo ikungahaye ku mbuto, imboga, ibinyamisogwe, n’ibiribwa bikomoka ku matungo bigira intungamubiri z’ingenzi zifasha mu buzima muri rusange harimo n’ubuzima bwo mu kanwa.

Ibyo biryo bigira uruhare mu gutuma umuntu agira  amenyo akomeye n’ishinya itarwaye kuko bisangwamo vitamine n’imyunyu ngugu, bifasha kandi mu kugabanya ibyago byo kubora amenyo n’izindi ndwara z’amenyo. Byongeye kandi OMS inatanga inama yo kugabanya umunyu, isukari hamwe n’amavuta menshi mu gukomeza kubungabunga ubuzima bwiza bwo mu kanwa no kumererwa neza muri rusange.

OMS ishimangira ko kureka itabi ari ngombwa mu kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa, kuko itabi rishobora gutera kanseri yo mu kanwa. Imibare ya OMS igaragaza ko  90% by’abantu barwaye kanseri yo mu kanwa ari abakoresha itabi, kandi rishobora gutera ibibazo nko kurwara amenyo no kwangirika, kugira umwuka mubi (kunuka mu kanwa) ndetse no guhinduka kw’ibara ry’amenyo.

OMS ivuga ko nta kigero cy’inzoga kitagira ingaruka ku buzima. OMS iherute gusohora itangazo ku buzima rusange  yerekana ko inzoga izo ari zo zose zangiza ubuzima. Inzoga zashyizwe ku rwego wa 1 mu bitera kanseri, OMS kandi igira abantu inama yo kugabanya inzoga ndetse byaba byiza bakazireka burundu, kuko zongera ibyago byo kurwara kanseri harimo n’iyo mu kanwa.

 Ubuzima bwo mu kanwa ni ngombwa kubwitaho kuko bufitanye isano ya hafi n’ubuzima muri rusange n’imibereho myiza. Isuku nke yo mu kanwa ishobora gukurura indwara zitandukanye zo mu kanwa, byongeye kandi, ubuzima bwo mu kanwa bufitanye isano n’izindi ndwara zitandura (NCDs) nk’indwara z’umutima, diyabete na stroke, ibi byose byerekana akamaro ko kubungabunga ubuzima bwiza bwo mu kanwa n’ubundi muri rusange.

 

 

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...