Ingabo z’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye zimaze imyaka 26 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Abanyekongo, bo by’umwihariko, baribaza icyo zimaze.
Ingabo za ONU zageze muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bwa mbere mu 1999 zitwa Monuc.
Monuc yahinduye izina mu 2010 ifite abakozi 24,983: abasirikare n’abapolisi mpuzamahanga 20,586, abasivili mpuzamahanga 973, abasivili b’Abanyekongo 2,783, n’abakorerabushake ba ONU (ni ukuvuga mpuzamahanga) 641.
Mu 2010 rero Monuc yahinduye izina yitwa Monusco. Kugeza ubu. Kugera mu kwezi kwa cumi 2024, Monusco yari ifite abakozi 13,971. Abenshi ni abasirikare mpuzamahanga: 10,183.
Monusco ifite ingengo y’imali ya buri mwaka irenga amadolari miliyari imwe na miliyoni 123. Muri make, byibura amadolari miliyari imwe ni yo ONU ikoresha mu butumwa bwayo bw’amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Muri iyi myaka 26 ingabo za ONU zimaze muri Kongo, zakoresheje rero amadolari arenga miliyari 26. Zapfushije abantu 445, abasirikare, abapolisi, n’abasivili bose hamwe.
Gusa rero, abahanga baribaza niba zidakwiye gutaha. Urugero ni Prof Kizito Sabala. Yigisha ibya dipolomasi n’umubano mpuzamahanga muri kaminuza y’i Nairobi, University of Nairobi, muri Kenya. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ati:” Ndibwira ko abantu bagiye gusaba ko Monusco ikwiye gutaha bazagenda biyongera. Buri wese azagera aho yumva ko yarengeje igihe, ko ikwiye kuva muri Kongo.”
Abanyekongo nabo ubwabo bibaza icyo Monusco igikora mu gihugu cyabo. Ni nka Philippe Undji. Ni umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’intara ya Kivu y’Epfo, n’umuyoboke w’ishyaka AFDC, Alliance des Forces Démocratiques du Congo, rimwe mu yagize urugaga rw’imitwe ya politiki rufatanyije ubutegetsi na Perezida Félix Tshisekedi.
Yagize ati: “Sinshidikanya ko ingabo z’amahoro za ONU zagize uruhare mu bikorwa by’umutekano w’abasivili. Ariko ntibihagije. Dutegereje kureba icyo ONU izakora. Ni cyo kizatweraka niba bakunda Afrika na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Turakurikira ibyo barimo!”
Guverinoma ya Kongo nayo yasabye ko Monusco itaha. Manda ya nyuma ONU yayihaye ni itariki ya 20 y’ukwa 12 k’uyu mwaka w’2025. Ariko kuri Vivian van de Perre, umuyobozi mukuru wungirije ya Monusco, iracyakenewe, nk’uko yabivugiye mu Nteko ya ONU ishinzwe umutekano kw’isi: “Monusco iracyahura n’ingorane zikomeye. Nyamara iracyafite uruhare runini mu ntamba zo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, cyane cyane mu kurengera abatagira kivurira.”
Ibi bituma n’abahanga batandukanye bakeka ko intera intambara imaze gutera bishobora gutuma ONU yongera na none manda ya Monusco, aho kuyikura muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Source:VOA