HomeLifestyleKamonyi-Runda: Umugabo w'imyaka 39 yasanzwe mu mugozi w'ikiringiti yapfuye

Kamonyi-Runda: Umugabo w’imyaka 39 yasanzwe mu mugozi w’ikiringiti yapfuye

Published on

spot_img

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Kabasanze, Akagari ka Gihara, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, humvikanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umugabo wasanzwe mu mugozi w’ikiringiti yapfuye, bikekwa ko yiyahuye biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we.

Bamwe mu baturage barimo ababonye umurambo wa nyakwigendera witwa Benimana Theogene, bavuze ko mbere yo gupfa bari bamwumvishe avuga ko umugore we yashakanye n’undi mugabo bityo rero ko atabyihanganira uretse gukora igikorwa kizamushengura mu mutima nkuko nawe yamushenguye.

Umuturage wo muri aka gace witwa Mukandamutsa Jeanette yagize ati” Ku Cyumweru nibwo umugore wa Benimana wapfuye yagiye kugurira umwana wabo imyenda y’ishuri bikongeza amakimbirane bari basanzwe bafitanye kuko undi yaje amubaza icyo amafaranga yamuhaye yayakoresheje, ntagushidikanya ahita amubwira ko yayaguzemo imyenda y’ishuri y’umwana rero ntibyakirwa neza. Icyo gihe nibwo naherukaga nyakwigendera gusa mu gitondo nibwo natunguwe no kumva inkuru y’incamugongo ivuga ko ibye byarangiye, yasanzwe mu cyumba yapfuye”.

Umusaza ubyara nyakwigendera, yavuze ko Saa 08h30 zo ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, aribwo umuhungu we yaje ku idirishya rye arakomanga amubaza niba yamenye amakuru yuko umugore we witwa Niyotwagira Jeanne yashyingiwe undi mugabo maze nawe amubwira ko ntamakuru yizewe abifitiye. Mu kubyumva yahise yikubura asubira iwe gusa mu gitondo aza gutungurwa no kumva umwuzukuru we aza arira amubwira ko asanze papa we yapfuye ahagaze ahantu aziritse ikintu mu ijosi.

Yagize ati: Dore ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu nka Saa 08h30, Nibwo umuhungu wanjye Benimana yaje ku idirishya ryanjye arakomanga, akomeje gukomanga ndamwikiriza ahita ambaza niba namenye ko umukazana wanjye yashakanye n’undi mugabo, bincanze musubiza ko ayo makuru ntayo mfitiye gihamya. Nubwo duherukana sinongeye kumuca iryera akiri muzima uretse kumubona yapfuye kandi nabwo nabanje kubibwirwa n’umwuzukuru wanjye abyara waje andirira ambwira ko Benimana amubonye aziritse mu mugozi yapfuye.

Abaturage bavuga ko intandaro yurwo rupfu ishobora kuba ari amakimbirane yatumye Benimana Theogene yiyahura nyuma yo kutakira amakuru yabwiwe avuga ko umugore we bari bamaze igihe kinini baratandukanye kubera guhora mu ntambara z’urudaca, yashakanye n’undi mugabo wamutwaye kuri moto izuba riva.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa.

Latest articles

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...

Sahara: La Hongrie considère que le plan d’autonomie marocain “doit être la base pour la solution

La Hongrie a réaffirmé, mercredi, par la voix de son ministre des Affaires étrangères,...

More like this

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...