HomeAgricultureHuye: Abahinzi b’ibigori beretswe uko barwanya icyonnyi cya nkongwa hatangijwe ibidukikije

Huye: Abahinzi b’ibigori beretswe uko barwanya icyonnyi cya nkongwa hatangijwe ibidukikije

Published on

spot_img

Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Huye baravuga ko bishimiye uburyo bushya beretswe n’abashakashatsi bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), bugamije kurwanya nkongwa mu bigori hifashishjwe ibyatsi bihinganwa na byo bwitwa “Hoshi Ngwino”, bagasaba ko byarushaho kubegerezwa.

Ubundi ibi byatsi byitwa imivumburankwavu cyangwa ‘Desmodium’ mu ndimi z’amahanga, biterwa mu murima bakawukikiza urubingo cyangwa ibyatsi bita ivubwe, bagamije kurwanya nkongwa mu buryo bw’umwimerere.

Mu mikorerere yayo, imivumburankwavu inukira nkongwa, maze zigahungira muri rwa rubingo cyangwa ivubwe, utwoya tuba kuri ibi byatsi byombi (urubingo n’ivubwe) tugahanda nkongwa, ikageraho igapfa.

Umukozi muri RAB ushinzwe gahunda yo kurwanya ibyonnyi mu myaka, Dr. Hategekimana Athanase, yavuze ko bamaze imyaka itatu bahinga ibi byatsi banabikoraho ubushakashatsi, bakaba barabonye bikora, ubu igikurikiyeho kikaba ari ugukorana n’abamamazabuhinzi kugira ngo ubu buryo bwegerezwe abahinzi benshi.

Ati “Abahinzi birabageraho vuba, ndetse bamwe byatangiye no kubageraho, hari abo twatangiye gukorana kugira ngo bizihute kubikwirakwiza. Ikibazo cyari byabanje kubaho ni imbuto y’umuvumburankwavu kuko ari yo ikunze kubura, ubu turi gukora uko dushoboye ngo imbuto igere ku bantu benshi, kugira ngo abahinzi benshi bashobore gukoresha ubu buryo mu kurwanya nkongwa.”

Ubwo RAB yamurikiriga abahinzi iby’ubu buryo ku wa 30 Mutarama 2025, bamwe mu bahinzi batangiye gusobanukirwa iby’ubu buryo, bavuze ko babwakiriye neza kuko babonye bunarengera ibidukikije.

Umwe muri bo yagize ati “Nabonye iyi ‘desmodium’ uretse no gufasha mu kurwanya nkongwa, yanafasha mu kurinda ubutaka bwacu kugunduka, kuko yifitemo ifumbire, umuntu akaba yanayigaburira inka kuko yongera umukamo. Urumva ko ari agaciro kuri bya bigori byacu no ku nka zizayirya.”

Undi yagize ati “Ibi byatsi bitwikira ubutaka bikanaburinda kuma. Ikindi cyihariye, kwa kundi dutera imiti ugasanga n’utundi dukoko two mu butaka nk’iminyorogoto n’ibishorobwa twapfuye kandi natwo tugira umumaro, iki cyatsi cyo kiba gikuyeho iki kibazo. Mbona ubu buryo abahinzi babwitabiriye, byagira akamaro cyane.”

Yakomeje avuga ko igihe byagera hose byazana inyungu nyinshi kuko uretse no kuba imiti iterwa mu bigori yica utundi dukoko, ariko inagurwa amafaranga, mu gihe ibi byagabanya ikiguzi.

Ubu bushakashatsi bwa RAB ku buryo bwo kurwanya nkongwa hifashishjwe ibyatsi bihinganwa n’ibigori bwatangiye mu 2022, ndetse bukaba bwaragaragaje ko buyirwanya ku kigero gishimishije.

Uretse aha muri RAB mu Karere ka Huye, ahakorerwa ubushakashatsi, kuri ubu hari n’abahinzi batangiye gukoresha ubu buryo mu kurwanya nkongwa mu turere tune ari two Kamonyi, Bugesera, Gatsibo na Musanze; bakaba bitezweho kuzagira uruhare mu gukwirakwiza ibi byatsi bikagera kuri benshi.

 

Abantu batandukanye bagize umwanya wo kugenzura uko ubwo bushakashatsi bwakozwe

 

Icyatsi cyitwa ivubwe na cyo kiri mu bizonga nkongwa mu gihe yayihungiyeho ihunga imivumburankwavu mu murima

 

Imivumburankwavu cyangwa ‘Desmodium’ mu ndimi za gihanga, ni ibyatsi binukira nkongwa igahunga

 

Imivumburankwavu cyangwa ‘Desmodium’ mu ndimi za gihanga, ziratohagiye, zikaba zitanga ubwatsi bwiza, ku nka ikamwa ikongera umukamo

 

Ku mpande y’umurima w’ibigori uzirikana kuhatera urubingo cyangwa ivubwe kugira bizahande nkongwa ipfe

 

Ubushakasatsi bwagaragaje ko mu rubingo n’amagi ya nkongwa adakura

 

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...