HomeNewsNyagatare :Umucamanza yatawe muri yombi n'umugabo we

Nyagatare :Umucamanza yatawe muri yombi n’umugabo we

Published on

spot_img

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwatangaje ko rwataye muri yombi umucamanza w’umugore ukorera Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa, aho yizezaga umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo rukiko.

Uru rukiko ruherereye mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Igikorwa cyo guta muri yombi uyu mucamanza cyabaye tariki 1 Gashyantare 2025.

RIB yatangaje kandi ko hanafunzwe umugabo w’uyu mucamanza ukurikiranyweho kuba icyitso muri icyo cyaha.

Bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa.

Iki cyaha giteganywa n’ingingo ya gatanu y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iyi ngingo ivuga ku gusaba cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa.

Umucamanza wahamijwe n’urukiko icyaha cyo kwakira cyangwa gusaba indonke, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 12, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu agaciro k’indonke yatse.

RIB yaburiye abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, kuko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

RIB kandi yashimiye abakomeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa batanga amakuru, kugira ngo irandurwe burundu mu gihugu.

Aba bafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamirambo, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this