HomeNews“Umuntu wumva afite ibitekerezo by’ubujura, nabireke kuko Polisi iri maso’; CIP Gahonzire

“Umuntu wumva afite ibitekerezo by’ubujura, nabireke kuko Polisi iri maso’; CIP Gahonzire

Published on

spot_img

 

wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko umuntu ufite ibitekerezo by’ubujura akwiye kubireka kuko bitazamuhira, ahubwo azafatwa akabihanirwa.

Ibi CIP Gahonzire yabigarutseho ubwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, yari imaze guta muri yombi abagabo 5 bakekwaho ubujura, aho bashikuzaga abagenzi ibyo bafite babategeye hagati y’ibipangu mu gihe cy’umugoroba na nijoro, barimo n’utera ibizwi nka ‘Catch’.

Bafatiwe mu bikorwa byo guhiga bukware abakekwaho ubujura muri ‘Quartier’ izwi nko mu Kiyovu, mu Mudugudu wa Kadobogo, Akagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gashyantare 2025.

Abafashwe bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 37, barimo uwashikuzaga abagenzi utwabo, uwihagazeho akamutera umunigo (Catch).

Abafashwe uko ari batanu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 37.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye Umuseke ko aba bantu bari bamaze iminsi bashakishwa bitewe n’amakuru yatanzwe n’abatuye hafi ya Gare ya Kagugu no mu nkengero zayo.

Ati “Hariya ni ahantu hakunze kuba hari abantu benshi, hari na Gare, abaturage bakundaga kuduha amakuru ko hari abantu b’abajura batega abantu bakabambura.”

Yavuze ko uwatekereza gukora ibyaha nk’ibi cyangwa ibindi, bidashobora kumuhira kuko Polisi y’u Rwanda ihora iri maso.

Ati “Ntabwo Polisi y’u Rwanda izihanganira abajura bambura abantu ibyabo. Umuntu wumva afite ibitekerezo by’ubujura, nabireke kuko Polisi iri maso, kandi izamufata, kandi azabihanirwa n’amategeko.”

CIP Gahonzire yashishikarije abantu gukora bakareka kwifuza iby’abandi, kuko Polisi itazemerera umuntu wifuza kubaho neza akarya ibyo bagenzi be babiriye ibyuya.

Ati “Turizeza abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi mu gihugu ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubarindira umutekano, kuko biri mu nshingano zayo.”

Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko; mu gihe CIP Gahonzire yashishikarije Abaturarwanda gukomeza gukumira ibyaha bitaraba binyuze mu gutangira amakuru ku gihe

 

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...