Kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 31 Mutarama 2025, i Kigali mu Rwanda hateraniye inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’Umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).
Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’inzaduka”, yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo amahugurwa n’inama yahuje abayobozi bakuru ba Polisi; Inama y’abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano, inama ya Komite mpuzabikorwa ihoraho (PCC) n’izindi nama zahuje komite zitandukanye zigize uyu muryango.
Habaye kandi ku nshuro ya mbere irushanwa rigamije kumurika ibikorwa ku myiteguro y’imitwe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO, ku guhangana n’ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki ‘EAPCCO SWAT Challenge’ ryabereye mu kigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, mu gihe cy’iminsi ibiri.
Nk’uko biteganyijwe ko igihe cyose hateranye inteko rusange, mu gihe cy’umwaka umwe habaho guhindura ubuyobozi bw’umuryango, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye yasimbuye mugenzi we w’u Burundi Brig. Gen Joseph Ninteretse ku buyobozi bw’umuryango, mu muhango wabereye kuri Convention Center ku Kimihurura, mu nama ya 26 yahuje abayobozi bakuru ba Polisi muri uyu muryango ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama.
Mu nama yahuje abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano, ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu; Dr. Vincent Biruta yasimbuye mugenzi we w’u Burundi wari uhagarariwe na Brig Gen. André Ndayambaje, umunyamabanga uhoraho ushinzwe umutekano rusange muri Minisiteri y’umutekano, iterambere ry’abaturage n’ituze rusange, ku buyobozi bw’inama y’abaminisitiri (EAPCCO Council of Ministers).
Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro inteko rusange ya 26, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda; Dr. Edouard Ngirente, yashimye buri kimwe mu byaranze inteko rusange ya EAPCCO, abayitabiriye n’abagize umuryango muri rusange, imbaraga n’ubushake bwo gukorera hamwe bagaragaza mu guharanira umutekano w’abaturage n’ibintu byabo mu karere.