Kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yaganiriye n’Umuyobozi w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, António Costa ku ngingo zirimo ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Umukuru w’Igihugu yatangaje ko uyu muyobozi baganiriye ku mubano w’uwo Muryango n’u Rwanda ati “Nagiranye ikiganiro cyiza na Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, António Costa. Twaganiriye ku biri kubera muri RDC ndetse twemeranya ko hakenewe uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo ndetse n’ibisubizo bishingiye ku biganiro bya politiki kugira ngo himakazwe amahoro arambye.”
Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko mu biganiro bye na Costa hibanzwe no ku kijyanye n’uko impande zose bireba, zigomba kugira uruhare mu gushaka igisubizo ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC. Ati “Twaganiriye kandi ku mubano ukomeye usanzweho hagati ya EU n’u Rwanda, binyuze mu nzego zitandukanye z’ingenzi.”
Ni ikiganiro kibaye nyuma y’ibindi aherutse kugirana n’abandi bayobozi barimo nk’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ku ngingo zirimo n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 29 Mutarama 2025.
Mu mpera za Mutarama 2025 kandi Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot wari mu ruzinduko mu Rwanda, baganira ku mibanire y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo gushaka amahoro arambye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.