Abanyarwanda barenga 116 batahutse mu gihugu cyabo nyuma yuko mu bice bari barahungiyemo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bigezwemo n’imirwano irimo guhuza M23 n’ingabo za Leta.
Abarimo guhunguka barakirwa ku mupaka wa Rubavu, baraza bavuga ko ari abahunze mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusa iyo urebye benshi muri bo uko bangana usanga ari bato, ni abana kandi biganjemo abagore, bishobora kuba bigaragara nk’aho ari abavukiye muri Congo aho ababyeyi babo bari barahungiye abandi bakaba baragiye ari abana.
Barimo kwakirwa n’abakozi batandukanye barimo ab’ishami rya UN rishinzwe impunzi, UNHCR, ndetse n’abo mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu na minisiteri ishinzwe ubutabazi na polisi y’u Rwanda.
Nyuma yo kwakirwa no guhabwa ikaze mu rwababyaye, bari kurinzwa imodoka berekezwa aho bagiye guhugurwa ku mateka y’igihugu cyabo kugira ngo bajye muri sosiyete bisanga.
Uwineza Françoise utahanye n’abana bane bavuye muri DRC, avuga ko bishimiye gutaha mu gihugu cyabo. Muri rusange ngo imibereho ntiyari imeze neza mu buzima bw’ubuhunzi, ndetse ngo babwirwaga amakuru y’impuha ko nibataha bazagirirwa nabi, ariko yasanze atari ko bimeze.