HomeNewsAbanyarwanda barenga 100 batahutse bavuye DRCongo bahunze imirwano

Abanyarwanda barenga 100 batahutse bavuye DRCongo bahunze imirwano

Published on

spot_img

Abanyarwanda barenga 116 batahutse mu gihugu cyabo nyuma yuko mu bice bari barahungiyemo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bigezwemo n’imirwano irimo guhuza M23 n’ingabo za Leta.

Abarimo guhunguka barakirwa ku mupaka wa Rubavu, baraza bavuga ko ari abahunze mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa iyo urebye benshi muri bo uko bangana usanga ari bato, ni abana kandi biganjemo abagore, bishobora kuba bigaragara nk’aho ari abavukiye muri Congo aho ababyeyi babo bari barahungiye abandi bakaba baragiye ari abana.

Barimo kwakirwa n’abakozi batandukanye barimo ab’ishami rya UN rishinzwe impunzi, UNHCR, ndetse n’abo mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu na minisiteri ishinzwe ubutabazi na polisi y’u Rwanda.

Ku mupaka wa Rubavu abanyarwanda bahungutse muri Congo bari kubanza gusakwa bakakirwa

Nyuma yo kwakirwa no guhabwa ikaze mu rwababyaye, bari kurinzwa imodoka berekezwa aho bagiye guhugurwa ku mateka y’igihugu cyabo kugira ngo bajye muri sosiyete bisanga.

Uwineza Françoise utahanye n’abana bane bavuye muri DRC, avuga ko bishimiye gutaha mu gihugu cyabo. Muri rusange ngo imibereho ntiyari imeze neza mu buzima bw’ubuhunzi, ndetse ngo babwirwaga amakuru y’impuha ko nibataha bazagirirwa nabi, ariko yasanze atari ko bimeze.

Uwineza Françoise utahanye n’abana bane bavuye muri DRC, avuga ko bishimiye gutaha mu gihugu cyabo

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this