Indwara titwa ‘Autism Spectrum Disorder‘ ishamikiye kuri ‘Mind-Blindness’ ni indwara idasanzwe ifata mu bwonko no mu ntekerezo z’umwana cyangwa umuntu mukuru ikamunga imikorereye ndetse n’imitekerereze ye isanzwe.Iyi ndwara ituma uyirwaye atumva neza intekerezo ze , adasoma neza ibitekerezo by’uwo baganira cyangwa ngo amutege amatwi ahubwo igatuma umuntu aheranwa n’ukutamenya nk’uko byemejwe n’umuhanga mu bumenyamuntu Baron-Cohen.
ESE NI GUTE WAFASHA UMWANA UFITE IYI NDWARA MU KWIGA IBINTU BITANDUKANYE ?
1.Mufashe mu ntekerezo.
Mu by’ukuri uyu mwana akeneye gukora ibintu bituma ubwonko bwe bukora cyane kandi bukaba buhugiye ku bintu abona ubwe.Ikibazo afite kirikubera mu mitekerereze ye no mu buryo yiga.Muri iki gice cya mbere rero , urasabwa kumwigisha imyizerere itandukanye , umwereka ibyo gukunda n’ibyo kwanga,..
2.Mukoreshe ibimenyetso.
Ntabwo uyu mwana afungutse mu mutwe cyane ariko nimuba muri kumwe, ukabona ko aguteze amatwi n’amaso, uwo mwanya koresha ibimenyetso ubashe kumwiyegereza.Kuba wakoresha ibimenyetso muri kuganira bituma arushaho gutega amatwi.
3.Mwereke urukundo n’amarangamutima.
Autism Spectrum Disorder ni indwara idasanzwe yereka umuntu ko ari wenyine kandi ko nta muntu n’umwe umukunda cyangwa ushobora kumugirira amarangamutima.Uyu mwana mwereke amarangamutima maze azarushaho gukomeza kugukunda cyane.
4.Tuma afata mu mutwe.
Ukoresheje ibishushanyo cyangwa imikino itandukanye , uyu mwana uzabasha gutuma afata mu mutwe mu buryo nawe atazi bikomeze kumuha ubumenyi buzatuma atsinda iyi ndwara.
5.Mushyire mubandi.
Mwarimu ni nka muganga, niba urimo kwigisha uyu mwana , shaka itsinda ry’abandi bana umushyiremo hanyuma utume yisanzura muri bo ndetse yumve neza ko atari wenyine ahubwo ko ari kumwe n’abandi