Imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo 14 bapfiriye ku rugamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yacyuwe kuri uyu wa 7 Gashyantare 2025 inyujijwe mu Rwanda.
Iyi mirambo yanyujijwe ku mupaka munini w’u Rwanda na RDC uzwi nka ‘La Corniche’ ahagana Saa sita z’amanywa, itwawe n’imodoka z’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO).
Nyuma yo kugezwa mu Rwanda, imodoka zitwaye iyi mirambo zakomereje ku mupaka wa Cyanika aho zigomba kwerekeza i Kampala muri Uganda, mu rugendo ruza gukomeza rujya muri Afurika y’Epfo.
Iyi mirambo yari “yaratangiye kubora” nk’uko byemejwe n’umunyapolitiki Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo aho yavuze ko ari amakuru yahawe n’umwe mu basirikare bari muri Congo. Icyuwe mu gihe hari bagenzi babo bakiri i Goma babuze uko bahava nyuma y’uko uyu mujyi wigaruriwe na M23.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu kigo cyabo ndetse n’intwaro zabo zose, kandi ko M23 iri kubafasha kubona amafunguro ndetse n’amazi.
Ati “M23 nta mugambi ifite wo kugirira nabi abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu kigo cyabo n’intwaro zabo zose. M23 iri kubafasha kubona amafunguro n’amazi. Bakwiye gusaba Leta yabo kubacyura bwangu.
Aba basirikare bari muri iki kigo, bacungiwe umutekano na M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo abarwanyi b’uyu mutwe bafataga umujyi wa Goma.
Mu gihe hibazwa byinshi ku butumwa SAMIDRC, aba basirikare ba Afurika y’Epfo barimo, ku wa 8 Gashyantare i Dar es Salaam muri Tanzania hazatangira inama ihuza umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), hagamijwe gushaka icyagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Abakuru b’ibihugu bya EAC bagaragaje ko ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na M23 ari byo byakemura intambara ihanganishije impande zombi. Aba SADC na bo bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro bya politiki.


