HomeUbuzimaNyundo : Nyuma y’ubuvuzi abafite imidido bagaragaza ko bari mu cyizere cyo...

Nyundo : Nyuma y’ubuvuzi abafite imidido bagaragaza ko bari mu cyizere cyo gukira

Published on

spot_img

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)ku bufatanye n’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta  ishinzwe kurwanya virusi itera Sida no guteza imbere ubuzima (Rwanda NGO Forum) ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC bagaragaza ubufate mu kurandura burundu izi ndwara zititaweho uko bikwiye.

Mukamurinda Annonciata wo mu kagali ka Terimbere Umurenge wa Nyundo avuga ko ubuvuzi yahawe bwamufashije kubyimbuka amaguru ubu  ibirenge bimeze neza.

Ati” Naje kwivuza hano nararwaye ibintu bimeze nk’imyate n’amaguru yarabyimbye ariko ubu undeba urabona ko amaguru ameze neza yakize utarambonye ndwaye ntiyamenya ko nigeze imidido.”

Nyirakarehe Rachel wo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu avuga ko yaje amaranye indwara y’ imidido igihe kirekire ariko abona impinduka hari ikigabanuka.

Ati”  Ubu burwayi nari mbumaranye imyaka 40  narayobewe aho nivuriza, ariko aho menyeye iki kigo cya nyundo ko kivura nahise mpaza ubu mpamaze imyaka 2 nivuza  ariko rwose mbona hari impinduka kuko amaguru agenda agabanuka si nk’uko naje ubu mfite ikizere cyo gukira”.

Niyitegeka Theophile Umuyobozi w’ ikigo nderabuzima cya Nyundo mu Karere ka Rubavu avuga ko indwara y’imidido ikira kabone nubwo itinda.

Ati” Imidido irakira ni nayo mpamvu ari indwara yashyizwe muri gahunda z’indwara  Minisiteri y’ ubuzima iri gukurikirana hari n’ imiti yateganijwe abarwayi bakoresha yaba iyo bashyiramo ibirenge, yaba iyo bisiga ariko irakira nubwo itinda kuko iba yaramaze imyaka myinshi uwo muntu ayirwaye  no kuyivura rero bifata imwanya munini ariyo mpamvu hari abashobora kwibwira ko idakira”.

Hitiyaremye Nathan ukora mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye avuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo hongerwe amavuriro azajya afasha abarwayi b’imidido kwitabwaho

Ati” Ingamba dufite ni uguhugura ibigo nderabuzima byose ku  buryo bishobora kuba byavura imidido ariko kuko bisaba ubushobozi butandukanye bwo guhugura abakozi ibikoresho bakoresha tuzahera ku bigo bike bike kugeza igihe bizagerera mu gihugu hose”.

Nathan asaba abaturage ubwirinzi bagira isuku kugira ngo badakomeza kurwara indwara y’imidido.

“Ubwirinzi bwa mbere ni isuku  gukaraba umubiri wose ariko cyane cyane ibirenge abatagiye kugira ibisa n’ imyate cyangwa hariho utuntu tw’ uduheri bakikuba kuko bitangira gahoro gahoro imyate ikazamo utwanda tukazamo bwa butare bukazamo kugeza ubwo imiyoboro izaziba tugasaba abatararwara isuku bakambara inkweto ahariho hose”.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyundo Niyitegeka Theophile avuka ko ubuvuzi buri kubafasha

Mu kigo nderabuzima cya Nyundo habarurwa abarwayi bafite imidido 171 baturuka mu mirenge yose y’ Akarere ka Rubavu naho mu gihugu hose habarurwa abarwayi 6000 bafite indwara y’ imido, naho ibigo byita ku barwayi bafite imidido byose ni 11.

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...