HomePoliticsPerezida wa Afurika y’ Epfo, Ramaphosa , yashyizeho icyumweru cyo kunamira abasirikare...

Perezida wa Afurika y’ Epfo, Ramaphosa , yashyizeho icyumweru cyo kunamira abasirikare baherutse gupfira muri Congo

Published on

spot_img
Perezida Ramaphosa wa Afurika Y’ Epfo, ibi yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko y’ iki gihugu avuga ko hagomba kujyaho icyumweru cyo kunamira abasirikare baherutse gupfira muri DRC

Yagize ati” Ubu turi hano mu rwego rwo kunamira abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura Amahoro mu Burasirazuba bwa RDC’ ari na ko yasomaga amazina yabo.

Yakomeje agira ati” Nyakubahwa Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko,wakoze kudufasha guha icyubahiro izi Ntwari ndetse nategetse ko ibendera ry’ Igihugu rimanurwa kugeza mu cya Kabiri ,mu kubaha izi Ntwari. Bizamara icyumweru bikazatangira ku wa 07 Gashyantare 2025, mu Gitondo.

Perezida wa Afurika Y’ Epfo Cyril Ramaphosa, yavuze ko abo basirikare bari kumwe n’ abandi bo mu muryango wa SADC baburiye ubuzima mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga uburenganzira bw’ Abanyecongo.

Uyu mu Perezida acyitsa kuri ayo magambo yo kurinda abaturage ba Congo ,abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika Y’ Epfo bazamuye amajwi bavuza induru ,na cyane ko bamaze iminsi bagaragaza ko badashyigikiye iby’ ubu butumwa bwo kurinda Amahoro muri Congo,bakabushinja kurinda inyungu za Perezida Ramaphosa n’ abandi bantu bakomeye.

Perezida Ramaphosa yakomeje agira ati” Abo basirikare nibo bafashije abo baturage kubaho mu mahoro n’ umutekano. Babuze ubuzima batarangamiye umutungo kamere cyangwa ubutaka ,ahubwo babuze ubuzima kugira ngo bacecekeshe intwaro Kuri uyu Mugabane burundu turabashimiye”.

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this