Umugore utuye mu Kagali ka Kibirizi mu Murenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha akekwaho gukuriramo abagore inda mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Uwo mugore yafashwe nyuma yuko umukobwa bikekwa ko yaje gukurishamo inda bimuguye nabi cyane, byatumye atabaza abaturanyi na bo babimenyesha ubuyobozi.
Abatuye muri uyu Mudugudu bavuga ko aho hantu hari harabaye nk’ibitaro, hakirwaga abantu batandukanye baturutse hirya no hino.
Nkurunziza Jonas ati: ”Hari nk’ibitaro kuko hazaga abantu benshi, abagore n’abakobwa batwite wasangaga banyuranamo.Yari afite ibitanda by’abarwayi, yari yarabigize umwuga.
Kugira ngo tubimenye ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 waje gukurishamo inda aho yabanaga na we hano, byaje kumugiraho ingaruka abaturanyi tubimenye tubibwira ubuyobozi ubwo rero baje baramutwara.”
Mukankuriza Dancille na we yagize ati: “Uwo mwana yakomeje gutaka ajya na hariya ku muhanda hari umubyeyi wamubonye amubaza ikibazo afite amubwira ko hari umuntu wamukuriragamo ibintu ariko bikaba byananiranye. Byatumye bashaka uwamufashije gukuramo inda abanza kubihakana ariko bagiye mu nzu basangamo imiti yakoreshaga irasohorwa ubwo baza no kumufata.”
Abaturage ba Kibirizi kandi bagaya bagenzi babo bafata inzira mbi yo kuza gukuzamo inda mu buryo bwa magendu.
Mukakarisa ati: ”Ntabwo abantu bakwiye kuza kwiyahura. Ufite ikibazo akwiye kubyara cyangwa akagana kwa muganga bakareba niba hari icyo yafashwa kitanyuranyije n’amategeko.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange Mukantwari Berthilde yemeje aya makuru avuga ko ukekwa gukora ibi ari mu bugenzacyaha.
Ati: ”Uyu mugore ukekwaho ibikorwa byo gukuramo inda afitwe na RIB ndetse nuwo bivugwako yamukuriragamo inda bari gukorwaho iperereza. Dusaba abaturage kutijandika mu bikorwa bibi nk’ibi biba bishobora n gutwara ubuzima bwa bamwe. Ikindi ni uko ari ibyaha baba bari gukora aho igihe bafashwe bashobora kujyanwa mu nkiko bagakurikiranwa n’amategeko.”
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ryo mu 2018 no mu itegeko ngenga rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019 gukuramo inda ntibyemewe. Gusa harimo ubutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda. Ingingo ya 125 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda bikozwe kubera impamvu zemewe.
Icyakora iryo tegeko risobanura ko gukurirwamo inda, bikorwa na muganga wemewe na Leta