HomeNewsMenya ibintu 5 utagomba gukora mu gitondo mugihe ubyutse

Menya ibintu 5 utagomba gukora mu gitondo mugihe ubyutse

Published on

spot_img

1️⃣ Kwanga gufata Breakfast:

Abantu benshi bakunze kuryamira, nyuma bakabyuka vuba vuba batinze, nuko bagategura ibintu byose bahita bajya ku kazi cyangwa mu mirimo itandukanye, bigatuma badafata ibyo kurya bya mugitondo bakaza kurya bwakeye ngo mugitondo bumvaga badashonje.

 

Ese kuki batatakaza igihe mugitondo barya? Ibi ni ukwibeshya cyane, mu masaha 2 ya mugitondo ukimara gukanguka, ni ngombwa gufata ibyo kurya kandi bifite ingufu cyane. Si ngombwa ko wumva ushonje kugira ufate Breakfast ihagije mu gitondo.

 

Impamvu uba ugomba kurya ni uko umubiri uba wakoresheje ½ cya Calories. Calories ni ingufu dukura mubyo tuba twariye. Mugihe utariye ngo ubone ingufu zihagije, umubiri wawe ntushobora kubona uburyo bwiza bwo gukoresha ibice by’imbere mumubiri wawe, ndetse no gutuma ubushyuhe mu mubiri wawe buguma ku kigero kiringaniye.

2.Kuguma mu buriri uri kuri Telefone

Hafi abantu bose ntibajya bashaka gushyira kure telefone zabo, buri wese aba yumva yayiyegereza buri gihe. Usanga twirirwana nazo umunsi wose, ndetse tukazishyira no mumashuka n’ijoro.

Ni byiza ko igihe ugiye kuryama Telefone uyishyira muri Airplane mode. Ibi bizatuma itagukangura kubera Notifications zitandukanye. Mu gitondo tugikanguka ako kanya, dufungura amaso icya mbere dukora ari ukureba muri Telefone tureba Message batwoherereje cyane kuri Social Networks harimo nko kuri Whatsapp, facebook, instagram, X ndetse na Emails.

Ni byiza ko igihe ugiye kuryama Telefone uyishyira muri Airplane mode. Ibi bizatuma itagukangura kubera Notifications zitandukanye. Mu gitondo tugikanguka ako kanya, dufungura amaso icya mbere dukora ari ukureba muri Telefone tureba Message batwoherereje cyane kuri Social Networks harimo nko kuri Whatsapp, facebook, instagram, X ndetse na Emails. Gusa iki ni igitekerezo kibi.

Ni byiza kubyuka wumva utuje ndetse utekanye. Ni byiza ko mugihe ukangutse utagomba gukora kuri Telefone yawe mbere y’iminota 30. Ibi bizatuma usinzira neza nijoro kandi bigufashe gutangira imirimo y’umunsi neza kandi n’ingufu nyinshi.

3️⃣ Kwanga kunywa amazi mu gitondo:

Abantu benshi barabizi ko ari ngombwa ko banywa ikirahuri kimwe cy’amazi meza kandi asukuye buri gitondo. Gusa n’ababikora babikora bigoranye. Ikirahuri kimwe cy’amazi unyoye munda nta kintu kirajyamo, ntikiringaniza gusa amazi mu mubiri ndetse kinatuma amazi atembera neza, ahubwo kinatuma imyanda iri mu mpyiko ibasha gusoka neza kuburyo buboneye.

4️⃣ Kunywa ikawa mu gitondo:

Abantu benshi banywa ikawa nk’uburyo bwo kongera imbaraga mu mubiri. Mu gitondo, umubiri uba ufite stress kandi ikawa iba yifitemo Cortisol yongerera umubiri stress. Umuco wo kunywa kawa mu gitondo, uzatuma uba umunebwe ndetse umubiri wiyumvemo ubwoba. Iki kinyobwa giteza ibibazo iyo ugifashe mugihe mugifu ntakintu kirajyamo. Ubwo rero, mu masaha 3 ukimara kubyuka byaba byiza uretse kunywa ikawa.

5️⃣ Gusasa ako kanya ukimara Kubyuka:

Tutitaye ko kuva tukiri bato batwigishije ko uba ugomba gusasa uburiri ako kanya ukimara kubyuka, ntabwo mugomba kubikora. Abahanga mu bumenyi bemeje ko haba hari imyanda mito mito igera kuri ½ cya miliyoni mu buriri bwacu. Iyo ushashe uburiri ukibyuka, ntabwo bituma umwuka n’ubukonje bidakenewe biva mu mashuka. Ubwo rero kugira ngo wirinde iyi myanda ikorwa igihe uhise usasa, ugomba kureka ibyo warayeho bitatanije nuko ugakingura idirishya nko mugihe cy’iminota 30 umwuka mwiza wo hanze ukinjira munzu

Latest articles

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka y’abanyeshuri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge...

More like this

Rubavu:Le Forum des ONG du Rwanda, connu sous le nom de BAVU, joue un rôle crucial dans la lutte contre le paludisme, la tuberculose...

La réunion du 21 février 2025 dans le district de Rubavu, organisée en collaboration...

Ubuzima bwa Baden Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana...

M23 imaze gutahura intwaro zari mu baturage

Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana...