Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2024, mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abanyeshuri, abantu batanu barakomereka cyane.
Amakuru avuga ko ari ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yagonze bisi nto yiteguraga kujyana abana ku ishuri .
Iyi kamyo yavaga mu cyerekezo cya Muhanga, ijya mu mujyi wa Kigali, yari itwaye imbaho.
Yarenze uruhande rwayo, isanga iyi bisi ihagaze ku cyapa giherereye mu Kagari ka Sheli, aho yashyiragamo abanyeshuri, irayikubita, iyirenza umuhanda.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko abari muri iyi bisi bakomeretse, barimo batanu bakomeretse cyane, bajyanywe mu bitaro bya Remera-Rukoma no muri CHUK.
Ati “Ku bw’amahirwe nta witabye Imana ariko harimo abakomeretse bikomeye bagera kuri batanu.”
SP Kayigi yasobanuye ko iyi mpanuka yaturutse ku businzi bw’umushoferi w’ikamyo, kuko nyuma yo kumupima ibisindisha, byagaragaye ko mu maraso ye harimo ibiri ku gipimo cya dogere 400; kiri hejuru cyane kuko ikiringaniye kiba kiri munsi ya dogere 80.
Ati “Icyateye impanuka ni ukugenda nabi mu muhanda biturutse ku businzi kuko umushoferi wari utwaye iyo modoka ya FUSO yari ipakiye imbaho, aho agera agata umuhanda akajya mu kindi gisate, ni ibyo yanyoye, ni umunaniro, ni byinshi.”
SP Kayigi yasabye abakoresha umuhanda kwirinda amakosa nk’ayakozwe n’umushoferi w’ikamyo, bakibuka ko atari bo bonyine bakoresha umuhanda.
Umushoferi wari utwaye iyi kamyo ya FUSO afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu Karere ka Kamonyi, mu gihe agikurikiranwa.
Imodoka yari itwaye imbaho mu Mujyi wa Kigali.