Ihuriro AFC/M23 ryeretse itangazamakuru imbunda 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47 rimaze kuvana mu baturage, nyuma y’uko rifashe Umujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ku wa 14 Gashyantare 2025, iminsi ibiri mbere y’uko AFC/M23 ifata Umujyi wa Bukavu, ni bwo abapolisi n’abasirikare ba Congo bahunze basiga imbunda nyinshi zinyanyagije mu baturage.
Ku wa 20 Gashyantare 2025, AFC/M23 ifatanyije n’abaturage mu muganda wiswe ’Salongo’ wo gusukura umujyi hanasabwa abaturage bafite imbunda kuziyishyikiriza, na bo babikora batiganda.
Ku wa 21 Gashyantare 2025, Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yeretse itangazamakuru imbunda na ‘magazine’ bamaze gukusanya mu baturage avuga ko inyinshi ari abaturage ubwabo bazibazanira.
Kanyuka yabwiye abanyamakuru ko kuva mu gitondo cyo ku wa 21 Gashyantare 2025 bari bamaze gukusanya imbunda 150 na ‘magazine’ 250.
Yavuze ko ejo hari abana bo muri uyu mujyi barimo bakinisha imbunda umubyeyi wabo yasize mu rugo umwe arasa mugenzi we arapfa.
Ati “Abana ntabwo bazi gukoresha imbunda, ni yo mpamvu dusaba FARDC yose, Wazalendo n’undi muntu wese ufite imbunda yasize mu rugo kugenda bakazifata bakazizana”.
Uyu muvugizi yasabye abasirikare ba FARDC bihishe mu ngo zabo kwishyikiriza AFC/M23, abizeza ko abashaka kuguma mu gisirikare bazahabwa amahirwe yo kukijyamo ndetse ko n’abashaka kuba abasivile bazabasezera bakava mu gisirikare.
Ati “N’abafite imbunda bari kuzizana nta muntu bafunga iyo azanye imbunda. Ushaka kujya mu gisirikare turamwandika akajya mu mahugurwa”.
Tariki ya 16 Gashyantare 2025 ni bwo M23 yemeje ko yafashe Umujyi wa Bukavu, nyuma yo kwirukanamo abasirikare bo mu Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Kuva uwo munsi, abarwanyi ba M23 batangiye ibikorwa byo gushakisha abafite intwaro bari bacyihishe muri Bukavu no guhangana n’abasirikare bari bahungiye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’uyu mujyi.
Nyuma yo guhashya ihuriro ry’ingabo za RDC, abaturage batangiye gusubira mu byabo ndetse ibikorwa biracyakomeje muri uyu mujyi.
Imbunda M23 imaze gukura mu baturage ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47