HomeUbworoziAbavumvu barasaba gufashwa korora inzuki bijyanye n'ibigezweho

Abavumvu barasaba gufashwa korora inzuki bijyanye n’ibigezweho

Published on

spot_img

 

Abakora umwuga w’ubworozi bw’inzuki bavuga ko kuba hari abagikoresha ibikoresho n’uburyo bwa gakondo ari bimwe mu bituma iterambere ry’ubworozi bw’inzuki hamwe n’umusaruro ubuvamo ukiri muke ndetse ntube uhagije ku isoko.

Nsabimana Abdoulkarim na Mushimimana Ephrem bamaze imyaka irenga 3 bororera inzuki munsi y’umusozi wa Rebero, ni mu kagari ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro mu mujyi wa Kigali, baragaragaza ko ubu bworozi bukirimo imbogamizi yaba ku bikoresho n’imiti ahanini bigaterwa nuko bakibikora mu buryo bwa gakondo bigatuma budatera imbere uko bikwiye.

Nsabimana Abdoulkarim ati “dukoresha imyambaro isanzwe bituma najya guhakura inzuki zikandya, hari imyenda umuntu yambara akajya munzuki igihe ashakiye agakoresha n’amapombo ya kizungu, ibyo byose nta na kimwe twebwe tugira”.

Mushimimana Ephrem nawe ati “kubera ko dukoresha imizinga ya gakondo mu bushobozi buke dukeneye nk’amasanduku twakwaguriramo uwo mushinga w’inzuki tukava ku bya gakondo”.

Basaba inzego zibishinzwe kubafasha bo n’abandi bakora ubu bworozi bakabakuriraho ibikibangamiye ubworozi bw’inzuki mu rwego rwo kongera umusaruro wabwo.

Aba bakora ubwo bworozi barasabwa kwibumbira hamwe bakisunga abandi mu makoperative n’inganga zabashyiriweho kugirango ibyo bakeneye bibagereho byoroshye nkuko bivugwa na Dr. Solange Uwituze, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ashinzwe guteza imbere ubworozi.

Ati “ni ugukora ubukangurambaga kugirango abavumvu bareke gukora nka banyamwigendaho kuko ntabwo leta yashobora gushaka umuntu ngo imuhugure ku giti cye ariko iyo bari hamwe biroroha kubafasha gushaka ibikoresho, biranoroha no gufatanya nabo gushaka isoko”.

Aborozi bagaragaza ko umuzinga wa gakondo (umutiba) uba ushobora gutanga umusaruro w’ibiro bitanu cyangwa bitandatu kuri sezo (saison) imwe, naho umuzinga wa kijyambere wo ukaba watanga ibiro 40. Ariyo mpamvu aborozi b’inzuki (Abavumvu) basabwa gushyira imbaraga mu kuzorora kijyambere kugira ngo babashe kuziba icyuho cy’umusaruro muke w’ubuki n’imbogamizi zishingiye ku buziranenge.

Imibare yo mu mwaka w’2023 yerekanaga ko mu Rwanda hari Abavumvu 120.182, bashoboraga gutanga umusaruro wa toni 5.800, mu gihe umusaruro wifuzwaga cyangwa ubuki bukenewe bwari toni 17.406.

Latest articles

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...

Sahara: La Hongrie considère que le plan d’autonomie marocain “doit être la base pour la solution

La Hongrie a réaffirmé, mercredi, par la voix de son ministre des Affaires étrangères,...

More like this

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...