Bamwe mu baturage baravuga ko mu gihe igihugu gikeneye urubyiruko aribwo usanga rutagaragara, aho abakoresha imbuga nkoranyambaga baba binumiye babihariye abayobozi.
Gen. (Rtd) James Kabarebe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba, ni umwe mu bayobozi bahamagarira urubyiruko guhangana n’abasebya igihugu by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga na cyane ko urubyiruko aribo bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga ndetse ari narwo Rwanda rw’ejo.
Hari abaturage bavuga ko haraho usanga urubyiruko rwigira ntibindeba bakabiharira abayobozi ku mvugo ya “Nta wa kivanga muri politiki.”
Umwe ati “ntabwo twakemera ko abantu basebya igihugu cyacu ariko urubyiruko rusa nkaho ruba rufite umupaka wo gusubizanya n’ibihugu, hari ababa babishinzwe, nk’urubyiruko tuba tujya guhigira no muri ibyo bihugu niyompamvu ibintu twe tubitwara gake ababishinzwe akaba aribo batureberera bakadusubiriza, kwivanga muri politike ni ikibazo, politike iba ifite bene yo ariko na none nti twakarebereye abavuga nabi igihugu cyacu”.
Albert Rudatsimburwa, Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi muri Politike, umwe mu bataripfana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ibi bitareba abayobozi gusa kuko buri wese mu rungano rwe akwiye kugira uruhare mu guhangana na basebya igihugu.
Ati “ni ngombwa ko buri muntu wese ibyiyumvamo nawe yagira ibyo atangaza, urubyiruko hari abantu babyiyumvamo bakwiye kubikora kuko igihe ni iki kandi igihe cyabo ni iki, icyo nabo bashobora kubaka ni umuryango wacu w’abanyarwanda no kuwugaragaza neza no kugaragaza abo turibo nyabo, ntabwo uyu munsi ari akazi k’abanyapolitike gusa, buri muntu wese afitemo uruhare”.
Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje inkundura y’abashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba M23 ndetse abandi mu bihugu bitandukanye bagasabira u Rwanda ibihano. Urubyiruko nka bamwe bakoresha imbuga nkoranyambanga bahamagarirwa kugira uruhare mu kunyomoza abasebya igihugu.