Ku mupaka Munini La Corniche uhuza u Rwanda na DRC hamaze kunyuzwa abasirikare ba FDRL bayobowe na Gen Brig Gakwerere Ezechiel bafatiwe mu bice bitanduknaye bya Goma n’umutwe wa M23 wigaruriye intara za Kivu.
Bibaye ahagana i saa sita z’amanywa kuri uyu wa 1 Werurwe 2025, aho bari baherekejwe na M23 yabafashe ibi ngo bivuze ikintu kinini ku bihe bikomeye igihugu cy’u Rwanda kirimo aho gikomeje kwegekwaho ibyaha na DRC gusa u Rwanda narwo ntirwahwemye kwereka amahanga imikorere mibi ya FARDC na FDLR.
Ni abarwanyi 14 bayobowe na Brig Gen Gakwerere na Maj Ndayambaje Gilbert.
Col Mwesigye yemeje ko abazirikare binjiye ari 14 harimo Gen gakwerere na Maj Ndayambaje Gilbert, umwemubayobozi ba RDF yavuze ko ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ibyo Leta y’u Rwanda ihora ivuga ko FARDC ifatanyije na FDLR, yanavuze ko ari ikimenyetso kigaragarira isi yose.
Agira ati: ”FDLR bafite abayobozi babo bari mu buyobozi bukuru ariko harimo n’abana kandi ingengabitekerezo ntabwo ijyana n’imyaka, abarashwe na M23 bakwiye imishwaro.
Muri aba basirikare 14 hari abagiye kujya mu bigo bitandukanye abaregwa ibyaha bya Jenoside barajya mu butabera, abarashe mu Rwanda hari inzgeo zibabaza ibyo bakoze naho abadafite ibyaha bakurikiranweho barajya mu bigo bibagorora.”
Yaburiye abakoze jenoside ababwira ko iki cyaha kidasaza abasaba gutaha mu mahoro kuko bagerageje gutaha bikabananira, ati baze ubazwa abazwe, uhanwa ahanwe ubundi bajye mu buzima busanzwe.
Brig Gen Gakwerere Ezechiel ari mu bahamwe n’ibyaha bya Jenosde yakorewe abatutsi aho yivugiye ko yinjiye muri FDLR igishingwa.
Aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Ninjye ubwo umutwe wa FDLR washyingwaga, mvuka mu cyahoze ari Kigali Ngali ndatashye kuko twararaniwe turayamanika baradufashe twafatiwe muri Goma.”