Ubwo yari yagiriye uruzinduko Rubaya, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko ibirungo byo ku munwa abakobwa n’abagore bisiga, nta kamaro bifite ahubwo bitera indwara abagabo babasoma.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ibi i Rubaya mu muhango wo gutangiza Ankole Presidential Hub, igikorwa kiri mu rwego rw’urugendo rwe rwo guteza imbere ubukungu binyuze muri gahunda ya Operation Wealth Creation mu karere ka Ankole.
Umukobwa witwa Ninsiima, yavuze yishimye ko amafaranga yinjiza muri iyi gahunda ya Operation Wealth Creation amufasha kwigurira parfum, lipstick no gukora imisatsi nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Swiftnewsug.
Nyuma yo kurita mu matwi, Perezida Museveni yavuze ko ibyo birungo bisiga ku munwa (Lipstic) nta kamaro bigira ahubwo byanduza indwara abagabo.
Yagize ati “Lipstic nta kamaro kazo. Aba bana b’abakobwa bari kubura uburere bukwiye. Iyo ukoresheje lipstic se ntuba ugiye kwanduza umugabo wawe? Ashobora kurwara kanseri abaye agusomye akamira ibyo binyabutabire bigize lipstic.”
Yongeyeho ko urubyiruko rwa Uganda rukwiye kuyoborwa neza aho kwishora mu bintu bishobora kubangiriza ubuzima bwabo bibwira ko ari byo byiza kuri bo.
Abahanga bavuga ko zimwe muri lipstick haba harimo ibinyabutabire bya cadmium na chromium bishobora kuba bibi ku buzima bw’uwisiga ibyo birungo ndetse n’usoma uwisize ibyo birungo.
Ku muntu ushobora kumira ibyo birungo, bishobora kuzamugiraho ingaruka mbi ariko mu gihe kirekire nubwo benshi babyisiga.
Gusa mu ikorwa ryabyo, hifashishwa ibinyabutabire bitagize icyo byangiza ku buzima bw’umuntu kereka iyo bibaye byinshi cyane.