Eng. Mulindahabi Diogène wabaye Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC-Kigali) yirukanywe mu bakozi ba Leta.
Byatangajwe mu iteka rya Minisitiri w’Intebe no 008/03 ryo ku wa 27 Gashyantare 2025 rimwirukana, ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 3 Werurwe 2025.
Iryo teka rya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko yirukanwe nyuma y’uko bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2023 ikabisuzuma ndetse ikanabyemeza.
Minisitiri w’Intebe kandi yagaragaje ko Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi bashinzwe gushyira mu bikorwa iri teka.
Mu 2022 ni bwo Eng. Mulindahabi na bagenzi be 19 bafashwe mu iperereza ryari riri gukorwa ku byaha by’ubujura no kunyereza umutungo byakorewe mu Ishuri rya IPRC-Kigali.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko rusanga Ubushinjacyaha buvuga ko bushinja Mulindahani Diogene icyaha cyo kunyereza umutungo, aho bumushinja kunyereza imashini izamura amazi (pompe) bushingiye ku mvugo za Muhirwa Valens wavuze ko afatanyije na Hakizimana Venuste bakuye muri IPRC Kigali imashini izamura amazi iyajyana mu bigega, bayijyana kwa Principal Diogene Mulindahabi aho atuye mu Kagarama.
Na none bugashingira ku mvugo za Uwantege Mediatrice (logistic IPRC Kigali) wavuze ko imashini izamura amazi, byafatiwe kwa Principal Mulindahabi Diogene, isa n’iyavuye kuri ETO Muhima kuko ubwo bayisenyaga hari ibikoresho byazanywe muri IPRC Kigali.
Nyamara Urukiko rwasanze nk’uko Mulindahabi Diogene abisobanura, yaragaragaje ko imashini izamura amazi (pompe) atunze ari iye, kandi itandukanye n’iyo ubushinjacyaha bumushinja kuko yagaragaje ko ubwo hakorwaga iherekanya ry’ibyavuye muri Eto MUHIMA hari mu mwaka wa 2012, kandi inyandiko yagaragaje zihamya ko iyo mashini bamushinja kunyereza yakozwe mu mwaka wa 2015, ibi bikaba bigaragaza ko yakozwe nyuma y’igihe bavuga yakuriwe muri ETO MUHIMA, rusanga ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bitera gushidikanya.
Mu mwanzuro w’Urukiko wasomwe muri Mutarama 2024, rwemeje ko Hakizimana Venuste, Muhimpundu Thomas Vander, Mugenzi Jean Nepomuscene, Diogene Mulindahabi, Rukundo Tumukunde Aimable, Hakizimana Augustin, Bunani Seth, Munezero Emmanuel, Niyonzima Juvens, Ntibakunze Thierry, Sinzikanayo Fidele, Uwineza Jerome na Nabo Jean Claude,
badahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo.
Rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite kandi ko Mulindahabi adahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo.
