Umugabo ukurikiranyweho gukubita Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, amusanze ku kazi ke akamukubita imbago aharimo mu mutwe avuga ko ashaka kumwica, dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.
Dosiye y’ikirego kiregwamo uyu mugabo, yakiriwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.
Ni nyuma yuko icyaha kiregwa uyu mugabo cyabaye tariki ya 27 Gashyantare 2025 ku Rukiko rw’Ibanze rwa gasabo ruherereye mu Mudugudu wa Rugero mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye ubwo uyu mugabo yajyaga ahakorera uru Rukiko, aho “Uregwa akaba yaratambutse ku bandi bantu bari baje kwaka serivisi, yegera umwanditsi w’Urukiko wakiraga abantu; afata imbago y’igiti n’amaboko abiri, ayikubita imashini yari ku meza irameneka; arongera abangura imbago ayikubita uwo mwanditsi mu musaya, iya gatatu ayimukubita mu mutwe, avuga ngo reka amwice, abantu bari aho bahita bamufata.”
Uregwa akurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo, icyaha cy’Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, icyaha giteganywa n’ingingo ya 21 na 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Akurikiranyweho kandi icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, icyaha giteganywa n’ingingo ya 186 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.