HomeAmakuruNIDA yatangaje ko abifuza guhinduza amafoto yo ku irangamuntu babyemerewe

NIDA yatangaje ko abifuza guhinduza amafoto yo ku irangamuntu babyemerewe

Published on

spot_img
  • Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko Abanyarwanda bifuza guhindura amafoto ari ku Ikarita y’Indangamuntu zabo adahuye neza n’uko isura yabo imeze magingo aya, bemerewe gusubira kwifotoza bakayahindurirwa.

NIDA itangaje ibi nyuma y’uko hari abaturage bagaragaza ko babangamirwaga n’amafoto ari ku ndangamuntu zabo atagihuye n’uko bameze uyu munsi ndetse rimwe na rimwe hakaba serivisi batabona kubera icyo kibazo.

Ndagijimana Charles ukora akazi k’ubumotari yabwiye RBA ko hari serivisi abona abanje gusiragizwa bitewe n’ifoto iri ku ndangamuntu ye igaragaza isura y’umuntu w’umwana nyamara uko yagiye akura yarahindutse mu buryo bugaragara.

Ati “Nafashe indangamuntu mu 2016 nkiri mutoya ntaramera ubwanwa, nkiri umwana ndi ku ishuri. Bijya bimpombya kuko ubu hari igihe njya nkenera nko kwaka ibyangombwa mu nzego zitandukanye bakabanza kunshidikanyaho.”

Uwitwa Tuyishimire Emmanuel we yagize ati “Iyo ugiye kwaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cyangwa pasiporo hajyaho ifoto iri ku ndangamuntu. Twumva bagafashe ifoto nshyashya y’uwo muntu kugira ngo naramuka agize aho ajya hatari aho yafatiye ibyo byangombwa batazamushidikanyaho.”

Umukozi ushinzwe Itumanaho muri NIDA, Mugwaneza Annette yatangaje ko ikibazo cy’amafoto yo ku ndangamuntu atajyanye n’igihe gihari ariko ko byemewe kujya kuyahinduza.

Yagize ati “Nta kindi [umuturage] bimusaba yaba uri mu ntara [cyangwa i Kigali] yabisaba ku murenge noneho umurenge ukazamwakira ‘rendez-vous’ yo kuza kwifotoza. Uwashobora kubyikorera kandi yatwandikira email kuri info@nida.gov.rw akaba yabyisabira tukamuha igihe cyo kuza kwifotoza. Ikindi tumusaba ni ukwishyura 1500 Frw.”

Mugwaneza yongeyeho ko ayo mafaranga yishyurwa binyuze ku rubuga rwa Irembo kandi ko nyuma yo kwifotoza bundi bushya, uwatse iyo serivisi ategereza iminsi 30 akabona indangamuntu iriho ifoto

 

Latest articles

Gaz a divisé la moitié de l’argent que l’école utilisait pour acheter du bois.

L'école Sainte Bernadette, située dans le district de Kamonyi (Rwanda), a significativement réduit ses...

La Conférence Mondiale sur l’IA en Afrique à Kigali

  Le 3 Avril 2025 plus de 1 000 participants, dont des décideurs politiques, des...

Alain Mukuralinda, porte-parole adjoint du gouvernement, est décédé jeudi 3 Avril

  Alain Mukuralinda, porte-parole adjoint du gouvernement, est décédé ce jeudi  3Avril 2025 . Il...

More like this

Gaz a divisé la moitié de l’argent que l’école utilisait pour acheter du bois.

L'école Sainte Bernadette, située dans le district de Kamonyi (Rwanda), a significativement réduit ses...

La Conférence Mondiale sur l’IA en Afrique à Kigali

  Le 3 Avril 2025 plus de 1 000 participants, dont des décideurs politiques, des...