HomeAmakuruRULINDO: Yafatanywe magendu y’inzoga za likeri zifite agaciro k’arenga miliyoni 4Frw

RULINDO: Yafatanywe magendu y’inzoga za likeri zifite agaciro k’arenga miliyoni 4Frw

Published on

spot_img

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, yafatiye mu Karere ka Rulindo, umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wari utwaye mu modoka inzoga zo mu bwoko bwa likeri butandukanye yacuruzaga mu buryo bwa magendu.

Yafatanywe amacupa 100 ya likeri zitandukanye zirimo; Jameson, Amarula, Jack Daniel, Jagermeister, Gold label (Jonson Walker) zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 4 na miliyoni 5Frw, ubwo yari ageze mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Kirenge mu murenge wa Rusiga yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru y’uko uriya mugabo asanzwe yinjiza mu gihugu magendu y’inzoga zo mu bwoko bwa likeri, bihura n’amakuru yatanzwe n’umuturage mu gitondo cyo ku itariki 11 Werurwe, ko yinjije likeri akoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite pulake yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nibwo abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bamufatiye mu Karere ka Rulindo nyuma yo kuyihagarika bamusaka bakazimusangana.”

Akomeza agira ati: “Yari yarafashe iyo modoka yifashishaga mu kwinjiza iriya magendu, yongeramo ibyumba imbere n’inyuma akoresheje ibyuma yasudiriyeho ku buryo insinga zidahura n’inzoga, ibyo byumba akaba aribyo apakiramo magendu mu rwego rwo kuzihisha kugeza ubwo azishyikirije abakiriya be.”

Amaze gufatwa yiyemereye ko izo nzoga ari ize bwite, akaba yazikuraga mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akazinjiza mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe, hanyuma akazishyira abakiriya be mu Mujyi wa Kigali.

SP Mwiseneza yashimiye uwatanze amakuru yatumye zifatwa, akangurira abakora ubucuruzi, kubukora mu buryo bwemewe n’amategeko bakirinda magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe kandi bakazirikana ko iyo utanze umusoro aba ari umusanzu utanze mu kwiyubakira Igihugu.

Yaburiye abishora muri magendu n’ibindi byaha bitandukanye, abibutsa ko n’amayeri bakoresha bagerageza kuzihisha agenda atahurwa bityo ko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo z’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda riteganya ko ubucuruzi bwa magendu buhanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu byari kubarirwa umusoro.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Ivomo:RNP

Latest articles

Gaz a divisé la moitié de l’argent que l’école utilisait pour acheter du bois.

L'école Sainte Bernadette, située dans le district de Kamonyi (Rwanda), a significativement réduit ses...

La Conférence Mondiale sur l’IA en Afrique à Kigali

  Le 3 Avril 2025 plus de 1 000 participants, dont des décideurs politiques, des...

Alain Mukuralinda, porte-parole adjoint du gouvernement, est décédé jeudi 3 Avril

  Alain Mukuralinda, porte-parole adjoint du gouvernement, est décédé ce jeudi  3Avril 2025 . Il...

More like this

Gaz a divisé la moitié de l’argent que l’école utilisait pour acheter du bois.

L'école Sainte Bernadette, située dans le district de Kamonyi (Rwanda), a significativement réduit ses...

La Conférence Mondiale sur l’IA en Afrique à Kigali

  Le 3 Avril 2025 plus de 1 000 participants, dont des décideurs politiques, des...