Urumuri rw’icyizere rwacanwe ruzamara iminsi 100
Ni ikimenyetso cy’ubutwari mu kwiyubaka kw’Abanyarwanda ‘tuva mu mwijima tugana aheza’. Insanganyamatsiko yo #Kwibuka31 muri uyu mwaka igira iti “Twibuke twiyubaka.’’
Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ariko ibikorwa byanabereye mu Midugudu yo hirya no hino mu Gihugu aho abaturage bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaturutse ku mugambi wateguwe na Leta y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 yari iyobowe n’intagondwa z’Abahutu zitifuzaga amahoro kubera ingengabitekerezo y’irondabwoko, urwango, ivangura n’amacakubiri bari barimitse nk’umurongo wa politiki w’imitegekere y’igihugu.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo #Kwibuka31
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo
Gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruri ku Gisozi kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Mata 2025