HomeKwibukaKwibuka31: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere

Kwibuka31: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere

Published on

spot_img

 

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere, ndetse bunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aharuhukiye imibiri irenga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Urumuri rw’icyizere rwacanwe ruzamara iminsi 100

Ni ikimenyetso cy’ubutwari mu kwiyubaka kw’Abanyarwanda ‘tuva mu mwijima tugana aheza’. Insanganyamatsiko yo #Kwibuka31 muri uyu mwaka igira iti “Twibuke twiyubaka.’’

Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ariko ibikorwa byanabereye mu Midugudu yo hirya no hino mu Gihugu aho abaturage bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaturutse ku mugambi wateguwe na Leta y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 yari iyobowe n’intagondwa z’Abahutu zitifuzaga amahoro kubera ingengabitekerezo y’irondabwoko, urwango, ivangura n’amacakubiri bari barimitse nk’umurongo wa politiki w’imitegekere y’igihugu.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo #Kwibuka31  

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo   

Gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruri ku Gisozi kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Mata 2025 













Latest articles

Le Président Kagame réprimande les responsables belges ayant menacé de refuser un visa au ministre rwandais

  Le Président de la République, Paul Kagame, a vivement critiqué les responsables de l’ambassade...

Kirehe : Les systèmes d’irrigation améliorent les récoltes et la sécurité alimentaire

  Certains habitants du secteur de Musaza, dans le district de Kirehe (province de l’Est),...

Gaz a divisé la moitié de l’argent que l’école utilisait pour acheter du bois.

L'école Sainte Bernadette, située dans le district de Kamonyi (Rwanda), a significativement réduit ses...

More like this

Le Président Kagame réprimande les responsables belges ayant menacé de refuser un visa au ministre rwandais

  Le Président de la République, Paul Kagame, a vivement critiqué les responsables de l’ambassade...

Kirehe : Les systèmes d’irrigation améliorent les récoltes et la sécurité alimentaire

  Certains habitants du secteur de Musaza, dans le district de Kirehe (province de l’Est),...