Yavuze ko “Twifatanyije kandi n’abarokotse, bakomeje kugaragaza ubutwari n’ubudaheranwa butanga icyizere mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Muri ibi bihe byo #Kwibuka31, twiyemeje kongera gushimangira indangagaciro z’ubumwe, kwibuka no kutazongera na rimwe (Never Again) kongera kubona Jenoside mur watubyaye”.
Iri shyirahamwe ryavuze ko bemera ko umupira w’amaguru atari umukino gusa ahubwo ko ari igikoresho gikomeye cyo komora ibikomere by’amateka mabi.
Bati: “Muri FAPA, twemera tudashidikanya ko umupira w’amaguru atari umukino gusa, ahubwo ko ari igikoresho gikomeye cyo komora ibikomere by’amateka mabi, kubaka ubumwe no gutanga inyigisho zidufasha kuba abanyarwanda bakunda igihugu kandi baharanira ibyiza byacyo”.
FAPA yiyemeje gukoresha siporo igahuza urubyiruko kugira ngo rumenye akamaro ko kwirinda amacakubiri. Iti: “Binyuze muri siporo, twiyemeje gukomeza guhuza urubyiruko kugira ngo rumenye amateka yacu, rumenye akamaro ko kwirinda amacakubiri, kandi rutange umusanzu mu kubaka sosiyete ishingiye ku bworoherane no ku mahoro”.
FAPA yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994