Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barifuza ko bafashwa gushyiraho ibimenyetso by’amateka bafite yihariye, nko ku mugezi wa Nyabarongo aharoshywe Abatutsi basaga 2.500, no muri Biharabuge ahajugunywe abasaga 1.200.
Babitangaje kuri uyu wa 12 Mata 2025, ubwo bibukaga Abatutsi baguye mu cyahoze ari Komini Runda n’inkengero zayo bari bahungiye ku kigo nderabuzima cya Kigese muri Komini Runda, batewe n’interahamwe bakicwa ndetse benshi muri bo bakaba baragiye kurohwa muri Nyabarongo.
Tariki ya 07 Mata 1994 ni bwo Umututsi wa mbere yishwe mu Kagari ka Kigese, bikaba bivugwa ko ari na we wa mbere wazize Jenoside muri Kamonyi, uwo akaba ari umucuruzi wari uvuye kurangura, agatemerwa hafi y’iduka rye kuri iyo tariki.
Imibare igaragaza ko nibura ababarirwa mu 3.000 bajugunywe muri Nyabarongo abandi mu birombe byacukurwagamo amabuye y’urugarika, ari naho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahera bifuza ko hashyirwa ibimenyetso by’ayo
Kayiranga Wellars asaba ko kubera ko imibiri yajugunywe muri Nyabarongo itabonetse ngo ishyigurwe mu cyubahiro, hakwiye gushyirwa ikimenyetso cy’ayo mateka kugira ngo atazasibangana.
Agira ati “Hajugunye Abatutsi benshi bari bahungiye ku kigo nderabuzima cya Kigese, bagera mu bihumbi bitatu, ubu iyo tugiye kubibuka usanga tujugunya gusa indabo mu mazi nta kimenyetso cy’amateka gihari, kandi haraguye Abatutsi benshi bakomeje kurohwamo igihe kirekire”.
Kayiranga Wellars anavuga ko bahawe inkunga bagira uruhare mu gushyiraho ibyo bimenyetso, nko kwandika amazina y’abajugunywe muri Nyabarongo ku nkuta zabugenewe, no kubakira hamwe mu hafite amateka yihariye nk’uko byakozwe ahavanywe imibiri, imbere y’ikigo nderabuzima cya Kigese.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi,Niyongira Uzziel yavuze ko icyifuzo cy’abarokotse Jenoside kizasubizwa bafatanyije na MINUBUMWE , kugira ngo ibyo bimeyetso bishyirwe aho bikenewe.
Agira ati “Birumvikana gushyiraho ibimenyetso bya Jenoside bigamije gukomeza gushimangira Kwibuka no gutanga amakuru ku byabaye kugira ngo bitazibagirana, tuzakomeza kubishyira mu bikorwa kuko ni ingenzi kandi ni ibintu byumvikana”.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Rugarika Nkurunziza Jean de Dieu
Muri rusange abarokotse Jenoside bo ku Rugarika bishimiye intambwe bamaze gutera mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, by’umwihariko mu bumwe n’ubwiyunge aho abaturage bose bahurira mu bikorwa byo Kwibuka, bitandukanye n’imyaka yabanje byasaga n’ibiharirwa gusa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ahakuwe imibiri imbere y’ikigo nderabuzima cya Kigese harazitiwe .