HomeUbuvugiziKamonyi -Runda :Abaturage bahangayikishijwe n'ubujura bukorwa n'abitwaje imihoro

Kamonyi -Runda :Abaturage bahangayikishijwe n’ubujura bukorwa n’abitwaje imihoro

Published on

spot_img

Mu karere ka Kamonyi cyane cyane,mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Gihara , bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bwakajije umurego, aho ababikora hari n’abitwaza intwaro gakondo, bakambura abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo CIP Kamanzi Hassan avuga ko Polisi iri maso kandi igiye gukomeza guhashya abakoresha intwaro gakondo mu bujura, barangiza bakambura abaturage.

Ati “Abaturage turabahumuriza, Polisi irahari icyo ikeneye ni amakuru, turasaba abaturage kuduhera amakuru ku gihe aho baketse hose hari ubwo bujura, ndetse n’uwo babonye yitwaje intwaro zaba gakondo n’izindi bakatubwira”.

CIP Kamanzi Hassan avuga ko taliki 6 Kanama 2025 yafashe ucyekwaho kwiba I phone 11 umukobwa w’imyaka 29 akaba yarayibiwe mu Kagari ka Gihara afatiweho umuhoro n’abasore babiri,umwe akaba yarafashwe agifite iyi telefone akaba yarahise ashyikirizwa RIB ,umuturage agahita asubizwa  telefone ye.

Bamwe mubacyekwaho ubujura batangiye gufatwa

Bamwe mu baturage baherutse kwibwa, harimo n’umubyeyi wari utwite bafatiyeho icyuma bakamutwara telefone wo mu Kagari ka Gihara mu Mudugudu wa Nyagatare , mu ma saa mbiri z’ijoro,Undi muturage abajura bamutegeye mu nzira bafite imihoro bamutwara Telefone ndetse n’amafaranga,undi nanone yavuze ko nawe bamutegeye munzira bafite imihoro avuye mu kazi ahita avuza induru bahita biruka .

Undi muturage utuye mu mudugudu wa Nyagatare yavuze ko bamunigiye ku rugi atashye baramuterura bamukubita hasi bahita bamutwara Telefone.

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Gihara, mu Mudugudu wa Nyagatare ariho hari kuboneka ubujura bwitwaje intwaro bakaba babona biterwa n’utubari dukorera mu ngo tukageza mu gitondo hakaba ariho abo bagizi banabi bihisha, bwakwira bakaza gutega abaturage bakaba basaba ubuyobozi kubikurikirana.

Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ikomeza ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo: uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1).

Mu ngingo ya 168 Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Ingingo ya 170 yo ivuga ko; uwiba akoresheje intwaro, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 7.

Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...