Amakuru yemeza ko Rukundo yari kumwe na bagenzi be bagiye kuvoma, mbere yo gufata amazi bakabanza kwidumbaguza muri uwo mugezi. Nyamara, aho bogeye hari harehare, maze abura uko asohoka, birangira aheze mu mazi ararohama.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi bufatanyije n’abaturage babashije gukura umurambo we mu mazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Habinshuti Slydio, yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma. Iyi nkuru yateye agahinda mu baturage, aho benshi bibukijwe ingaruka z’ibidendezi by’amazi ku bana batari bamenya koga neza