HomeIterambereGisagara: nyuma y' imyaka 6 bavoma mu kabande barashima gusanirwa umuyoboro w'amazi...

Gisagara: nyuma y’ imyaka 6 bavoma mu kabande barashima gusanirwa umuyoboro w’amazi meza

Published on

spot_img

Abatuye mu Mirenge irimo uwa Mamba barishimira ko bongeye kubona amazi meza nyuma y’igihe kigera mu myaka isaga itandatu ntayo bafite bitewe n’iyangirika ry’umuyoboro wayo.

Abo mu Mirenge ya Mamba na Muganza bongeye kubona amazi meza nyuma y’aho umuyoboro wayabazaniraga uyavanye i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru mu myaka 6 ishize, wagiraga ikibazo.

Ubwo Isango Star yaganiraga nabatuye muri iyi Mirenge, umubyeyi umwe yagize ati: “twajyaga mu kabande tukavoma amzi mabi ariko ubu dusigaye tuvoma amazi meza, tugakoresha amazi meza, n’inka tukaziha amazi meza. Aya mazi yaje kudukorera isuku.”

Undi ati: “ kubera aya mazi meza, turameza, tugakora amasuku mu rugo. Nonese wajya kuvoma ijerekani imwe nuko ukaza ukayikoresha ayo masuku?! Kandi twayivomaga kure ariko ubu amazi aratwegereye. Tuvoma hafi, tugakoresha amazi meza kandi yujuje ubuziranenge.”

“kubona amazi byadusabaga imbaraga nyinshi cyane. Ni ukujya kuyareba epho iyooo! Benshi bayambwaga no hepfo aha nuko umuzungu amaze kuyakora nuko amazi aragenda. Ubwo tugakora ingendo tujya kuvoma iriya.”

RUTABURINGOGA Jerome; Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, avuga ko uyu muyoboro ukimara kwangirika, bahisemo kwishakamo ibisubizo maze bashaka andi masoko y’amazi muri Gisagara. Bavuga ko ibikorwa byo kuyegereza abaturage no mu bindi bice bikomeje, cyane mu Mirenge ya Kansi na Kigembe.

Kugeza ubu, mu karere ka Gisagara, umuyoboro w’amazi meza ureshya na km 112 umaze kuzura mu Mirenge ya Mamba na Muganza. Byitezwe ko uzanayageza ku baturage basaga 38 000. Ni mu gihe aka karere kageze kukigereranyo cya 78.4% mu kwegereza amazi meza abagatuye

Latest articles

Bigogwe : Une femme enceinte décède dans une maison de prière

Une femme enceinte est décédée dans une maison de prière située dans le village...

Discutons de la beauté de district Nyagatare

Le district Nyagatare est une ville située dans l'est du Rwanda, connue pour ses...

L’impact du changement climatique sur les femmes dans l’agriculture au Rwanda : Témoignages du terrain

Le Rwanda, souvent surnommé le « Pays des Mille Collines », est un petit...

Les élèves du secondaire au Rwanda ont commencé à passer les examens nationaux pratiques de l’année scolaire 2024/2025.

Les examens nationaux de fin d'études secondaires 2024-2025 ont officiellement commencé à l'école ESSA...

More like this

Bigogwe : Une femme enceinte décède dans une maison de prière

Une femme enceinte est décédée dans une maison de prière située dans le village...

Discutons de la beauté de district Nyagatare

Le district Nyagatare est une ville située dans l'est du Rwanda, connue pour ses...

L’impact du changement climatique sur les femmes dans l’agriculture au Rwanda : Témoignages du terrain

Le Rwanda, souvent surnommé le « Pays des Mille Collines », est un petit...