HomeJournalU Rwanda rwagize icyo rutangaza ku bihano rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo rutangaza ku bihano rwafatiwe na Canada

Published on

spot_img

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ari icyasha yarwambitse kidashobora kwihanganirwa, kandi ko rubikeneyeho ibisobanuro.

Ni nyuma yuko Guverinoma ya Canada itangaje ibihano yafatiwe u Rwanda, ibinyujije mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mélanie Joly, na Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga, Ahmed Hussen ndetse na Minisitiri ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, Mary Ng.

Iri tangazo rya Guverinoma ya Canada ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, rivuga ko iki Gihugu cyamaganye kuba umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice binyuranye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo Goma na Bukavu, uheruka gufata.

Canada kandi igendeye ku birego by’ibinyoma byahimbwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, yavuze ko yamaganye “kuba ingabo z’u Rwanda ziri muri DRC ziha ubufasha M23” ngo bikaba ari ukuvogera ubusugire bwa DRC.

Iki Gihugu kigendeye kuri ibi birego by’ibihimbano, kikaba cyatangaje ibyemezo by’ibihano cyafashe birimo guhagarika gutanga ibyemezo ku bicuruzwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byoherezwa mu Rwanda, guhagarika ibikorwa bishya by’ubucuruzi hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byombi kimwe no gutanga inkunga zahabwaga urwego rw’abikorera mu bikorwa by’iterambere.

Harimo kandi no gusubiramo ibijyanye no kuba Guverinoma ya Canada yakwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n’u Rwanda, n’ibindi bizaba biteganyijwe kuhabera.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025, yagaragaje ko yamenye iri tangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Canada “ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ariko isanga ari uguharabika u Rwanda n’icyasha bidashobora kwihanganirwa. Tuzakenera ibisobanuro kuri ibi byatangajwe na Guverinoma ya Canada.”

Mu itangazo rya Canada, kandi yasabye ko hakomeza gukoreshwa inzira z’ibiganiro mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri DRC, kandi ikagaragaza ko ishyigikiye inzira ziri gukoreshwa n’abayobozi bo mu karere.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “Canada idakwiye kuvuga ko ishyigikiye ingamba z’abayobozi bo mu karere mu nzira z’amahoro, mu gihe yegeka ku Rwanda ibirego byose, ikananirwa gusaba ko Guverinoma ya DRC ibazwa inshingano ku ruhare igira mu bitero igaba ku baturage bayo. Ibi birimo n’ibibombe bikomeje kuraswa mu bitero bigabwa mu bice by’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo bikorwa na FARDC, FDLR na Wazalendo. Guceceka kwa Canada kuri aka kaga gahonyora uburenganzira bwa muntu, ni ikosa ni n’ikimwaro.”

Guverinoma y’u Rwanda isoza ivuga ko ibi bihano byatangajwe na Canada, bitazatanga umuti w’ibibazo by’amakimbirane bihari, icyakora u Rwanda rukizeza ko ruzakomeza gukorana n’Umugabane wa Afurika uri mu nzira z’ibiganiro bigamije gushaka umuti wabyo.

Latest articles

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...

Sahara: La Hongrie considère que le plan d’autonomie marocain “doit être la base pour la solution

La Hongrie a réaffirmé, mercredi, par la voix de son ministre des Affaires étrangères,...

More like this

Le Rwanda prend les rênes des normes mondiales de l’IA lors de la réunion annuelle de l’ISO à Kigali

Le Rwanda s’apprête à jouer un rôle central dans l’élaboration de l’avenir de la...

Deux personnes sont mortes dans un accident sept autres blessées

Deux personnes ont perdu la vie et sept autres ont été blessées dans un...

Hôpital de Kibogora Introduit la Chirurgie Laparoscopique pour Améliorer les Soins Médicaux

  Dans le cadre de l’amélioration des services médicaux modernes et de la proximité des...