HomeUmutekanoKigali:Abantu 30 bafatiwe mu mukwabo bakekwaho ubujura

Kigali:Abantu 30 bafatiwe mu mukwabo bakekwaho ubujura

Published on

spot_img

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, imaze gufata abantu 30 bakekwaho ubujura bumaze iminsi butakwa na bamwe mu batuye mu bice byo mu Mirenge inyuranye yo mu Karere ka Nyarugenge, burimo ubukorwa n’insoresore zishikuza abantu ibyabo.

Aba bantu bafashwe mu bikorwa bya polisi y’u Rwanda kuva tariki 26 Gashyantare 2025 byakorewe mu Mirenge wa Rwezamenyo, Gitega na Nyakabanda, yose yo mu Karere ka Nyarugenge.

Abamaze kwibirwa mu bice binyuranye byo muri iyi Mirenge, bavuga ko ibikorwa by’ubujura byari bimaze gufata intera, birimo iby’abashikuza abantu ibyo bafite nka telefone, ndetse n’abandi bitwikira ijoro bakajya kumena inzu z’abaturage, bakabiba ibikoresho byo mu nzu birimo televiziyo n’ibindi.

Muri ibi bikorwa byo gushakisha no gufata abakekwaho ubu bujura, Polisi y’u Rwanda ivuga ko yafatanyije n’izindi nzego zirimo iz’ibanze, ndetse ko bamwe mu bafashwe, basanganywe n’ibikoresho bakekwaho kwiba birimo televiziyo, ndetse n’ibyambarwa nk’inkweto n’imyenda.

Mu bafashwe, harimo uwari umaze gushikuza telefone aba bakobwa barimo bigendera mu nzira, dore ko ubu bujura na bwo bumaze iminsi butakwa na benshi.

Bamwe mu bamaze gufatwa, barimo abahise bajyanwa mu bigo ngororamuco, mu gihe abandi bari gukorerwa dosiye y’ibirego kugira ngo izamurwe mu zindi nzego z’ubutabera.

Mu Murenge wa Gitega, ni umwe ukunze kuvugwamo ibi bikorwa by’ubujura, ndetse Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, akaba avuga ko aka gace kashyizweho umwihariko mu guhagurukira ubu bujura.

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Umuseke, CIP Wellars Gahonzire yagize ati “By’umwihariko muri Gitega, twashyizeho ‘patfols’ imodoka zizenguruka ndetse n’irondo ry’abagenda n’amaguru.”

Yaboneyeho kwizeza abaturage ko uru rwego rushinzwe umutekano wabo n’ibyabo rwaharugukiye ibi bikorwa bibahungabanyiriza umutekano, ati “Turizeza abaturage batuye hariya ko umutekano urambye, bahumure, turahari.”

Yanagiriye inama abagura ibikoresho nk’ibi biba byibwe, guhagarika kugura ibintu nk’ibi baba batazi inkomoko yabyo, kuko Polisi yatangiye gukora ubugenzuzi kandi ko abazabisanganwa bitazabagwa amahoro.

Latest articles

Bigogwe : Une femme enceinte décède dans une maison de prière

Une femme enceinte est décédée dans une maison de prière située dans le village...

Discutons de la beauté de district Nyagatare

Le district Nyagatare est une ville située dans l'est du Rwanda, connue pour ses...

L’impact du changement climatique sur les femmes dans l’agriculture au Rwanda : Témoignages du terrain

Le Rwanda, souvent surnommé le « Pays des Mille Collines », est un petit...

Les élèves du secondaire au Rwanda ont commencé à passer les examens nationaux pratiques de l’année scolaire 2024/2025.

Les examens nationaux de fin d'études secondaires 2024-2025 ont officiellement commencé à l'école ESSA...

More like this

Bigogwe : Une femme enceinte décède dans une maison de prière

Une femme enceinte est décédée dans une maison de prière située dans le village...

Discutons de la beauté de district Nyagatare

Le district Nyagatare est une ville située dans l'est du Rwanda, connue pour ses...

L’impact du changement climatique sur les femmes dans l’agriculture au Rwanda : Témoignages du terrain

Le Rwanda, souvent surnommé le « Pays des Mille Collines », est un petit...