HomeUbureziNESA igiye gutangiza ubukangurambaga bwa PISA2025

NESA igiye gutangiza ubukangurambaga bwa PISA2025

Published on

spot_img

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) iratangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bujyanye n’isuzuma mpuzampahanga rya PISA 2025.

Ubu bukangurambaga buzatangira ku wa 17 Werurwe kugeza ku wa 6 Mata, hanyuma bwongere gukomeza kuva ku wa 15 Mata kugeza ku wa 26 Mata 2025.

Ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abarebwa n’uburezi bose, barimo abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri, ibijyanye n’isuzuma mpuzamahanga rizakorwa mu Rwanda kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025.

Hazibandwa cyane ku kumenyekanisha PISA, akamaro kayo mu gutanga ishusho y’uburezi bw’igihugu, ndetse n’uruhare rwayo mu kugereranya urwego rw’ubumenyi bw’abanyeshuri bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu.

Umuhango wo gutangiza ubu bukangurambaga uzabera ku kigo cya ES Kanombe/EFOTEC ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, guhera saa munani z’amanywa (14:00 PM).

Isuzuma rya PISA rigamije gupima ubushobozi bw’ abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima bwa buri munsi, harebwa ibitekerezo byabo hamwe n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo.

PISA ni isuzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu bisaga 80, ryatangijwe ku mugaragaro n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu mwaka wa 1997.

Mu mwaka wa 2000 nibwo ryatangiye gukorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15. Kugeza ubu buri myaka 3 isuzuma rya PISA rirakorwa, aho abanyeshuri bakora isuzuma ryo gusoma, imibare na siyansi. Ni ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwitabiriye iri suzuma.

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this