Abaturage batuye mu Murenge wa Runda , Akagali ka Ruyenzi n’utundi tugali duhana imbibi nako, baratangaza ko babangamiwe n’umunuko w’imyanda iva mu ngo ikarundwa ku muhanda hafi y’amazu ndetse no mu ma Santere y’ubucuruzi ntihite ihakurwa .
Bamwe mu baturage baganiriye na ijarinews.com mu mugoroba wo ku wa 14 Werurwe 2025,bavuga ko bamaze kurambirwa serivise mbi bahabwa na Company Ubumwe Cleaning Service Ltd itwara imyanda yo mu ngo aho ibasoresha imyanda igahera ku bipangu byabo.
Umwe utashatse ko izina rye ritangazwa ati“ Turambiwe umunuko w’imyanda badusoresha ikanyagirirwa impande y’ingo zacu bikaduteza n’amasazi, tubimenyesha n’ubuyobozi ku mbuga duhuriraho bakatwihorera.”
Hari n’igihe bigeze kumara ukwezi bataza gutwara imyanda iratwuzurana dufata umwanzuro wo kuyimena aho tubonye.
Undi muturage twise Iranzi ati“ Turambiwe serivise mbi za Kampanyi Ubumwe idutwarira imyanda yo mungo kuko itubahiriza amasezerano kandi mu kwishyuza bakaba abambere niba batabishoboye basesa amasezerano nabo bayagiranye aho kutwicisha umwanda.”
Iranzi yakomeje avuga ko bamaze umwaka urenga bahabwa serivise itanoze babibwira ubuyobozi bukicecekera bakabura icyo bakora.
Umwe mubakozi ba Kampanyi Ubumwe ukusanya imyanda iva mungo bayijyana ku muhanda kugira ngo imodoka ize kuyikorera yadutangarije kuri telefone ko bafite ikibazo cy’imodoka ariyo mpamvu badatwara imyanda bikwiye.
Umuyobozi wa Kampanyi Ubumwe Bwate David yavuze ko serivisi batanga igoye ko hari igihe iyo imvura yaguye bahura n’ikibazo cy’imihanda iba yanyereye bigatuma badatwara iyo myanda yo mungo ,cyangwa hari n’igihe amasaha ababera imbogamizi mugihe imodoka ishobora kuva Kigali ikazagera Runda hashize amasaha atatu bitewe na Ambutiyage.
Yakomeje avuga ko hagiye koherezwa itsinda rigenzuro icyo kibazo cya Serivisi itari nziza abaturage bavuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Bwana Ndayisaba Egide yagize ati”Kampanyi itwara imyanda mu murenge wacu ubusazwe ikora neza kuko niyo habaga habaye impinduka kuri gahunda yabo babimenyashaga abaturage ndetse n’ubuyobozi.”
Ubwo tumenye aya makuru turahamagaza ubuyobozi bwa Company ku wa kabiri,kugira ngo bakosore iyo mikorere idahwitse.
Company Ubumwe Cleaning ltd ikaba ikorera no mu tundi turere harimo Kicukiro naho usanga abaturage baho banenga serivisi y’iyo Kampanyi itanoze.
Umurenge wa Runda n’umwe mu mirenge y’Intara y’Amajyepfo 2023 yahembwe imodoka na Polisi y’u Rwanda mukuba indashyikirwa mu isuku n’isukura.
Ariko ubu ukaba usanga isuku yaho isigaye mu mvugo gusa.
Imyanda usanga yuzuye imihanda isutse hasi
Mu santere ya Ruyenzi Poubelle ziba zuzuye