HomeAmakuruKAYONZA: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima Kg30

KAYONZA: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima Kg30

Published on

spot_img

  • Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Kayonza, yaburijemo igikorwa cyo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi rungana n’ibiro 30,  rwafatanywe umugabo w’imyaka 40 y’amavuko

Yafashwe aruhetse kuri moto yo mu bwoko bwa TVS, ifite nimero RG 852 V, mu murenge wa Kabare, akagari ka Rubumba mu mudugudu wa Gakenyeri, ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage batanze amakuru ko hari moto bakeka ko ishobora kuba ipakiye urumogi, kuko ako gace gasanzwe n’ubundi ari inzira barunyuzamo. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko uwo mugabo amaze kurukura mu shyamba ryari hafi aho, ruri mu mufuka yari yahambiriye kuri moto.”

Yongeyeho ati: “Uyu mugabo yavuze ko urwo rumogi rupima Kg 30 rwari ruturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania, ariko ntiyavuga uwarumuzaniye akarushyira muri iryo shyamba n’aho yari agiye kurujyana.”

SP Twizeyimana yaburiye abagishakira amaronko mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubivamo bagakora imirimo yemewe n’amategeko kuko nta mahirwe bazabigiriramo, ahubwo bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa, aboneraho gusaba n’abandi kujya batanga amakuru y’uwo ari we wese babicyetseho kimwe n’ibindi byaha kugira ngo bikumirwe.

Yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Ndego kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this