HomeKwibukaKwibuka31: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere

Kwibuka31: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere

Published on

spot_img

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere, ndetse bunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aharuhukiye imibiri irenga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Urumuri rw’icyizere rwacanwe ruzamara iminsi 100

Ni ikimenyetso cy’ubutwari mu kwiyubaka kw’Abanyarwanda ‘tuva mu mwijima tugana aheza’. Insanganyamatsiko yo #Kwibuka31 muri uyu mwaka igira iti “Twibuke twiyubaka.’’

Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ariko ibikorwa byanabereye mu Midugudu yo hirya no hino mu Gihugu aho abaturage bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaturutse ku mugambi wateguwe na Leta y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 yari iyobowe n’intagondwa z’Abahutu zitifuzaga amahoro kubera ingengabitekerezo y’irondabwoko, urwango, ivangura n’amacakubiri bari barimitse nk’umurongo wa politiki w’imitegekere y’igihugu.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo #Kwibuka31  

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo   

Gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruri ku Gisozi kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Mata 2025 

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this